Afurika y’epfo : Umusaza uzwi nka Lion Man yishwe n’intare ze

Umugabo witwa Leon van Biljon w’imyaka 70 wari uzwi nka Lion Man yariwe n’intare eshatu yiyororeraga muri Afurika y’Epfo nk’uko bivugwa n’ikigo yazororeragamo.

Leon yari yoroye intare eshatu mu cyanya cyitwa ‘Mahala View Lion Lodge’ kiri mu burasirazuba bwa Pretoria, izo ntare zamufashe ubwo yariho asana uruzitiro rw’aho ziba maze ziramurya arapfa.

Leon yigishaga abantu ibijyanye n’imibereho y’intare, yari azwi cyane ku izina rya “Lion Man”.

Mahala View Lion Lodge’ yatangaje ko intare eshatu za Leon zitwa Rambo, Katryn na Nakita ari zo zamwishe.

Amakuru avuga ko polisi yatabaye yarashe izi ntare kugira ngo igere ku bisigazwa bya Leon wazororaga.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *