Agasaro uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie, yasobanuye uko umwana we yagiye kurerwa n’abagiraneza

Mu 2015 nibwo hadutse inkuru yavugaga ko hari umukobwa waba yaratewe inda na Bruce Melodie, uyu muhanzi we nta na rimwe yigeze yemera ko umwana ari uwe ndetse mu minsi ishize yumvikanye avuga ko yashatse kwipimisha ngo arebe niba koko ari uwe umukobwa akanga gutanga umwana.

Agasaro yavuze ko nyuma yaje guhamagarwa ku karere asabwa ibisobanuro, amenyeshwa ko umwana we ari mu muryango wiyemeje kumurera, abazwa niba yasubirana umwana cyangwa amurekera aho ari.

Ati”Bambajije niba nasubizwa umwana cyangwa namurekera aho ari, nabanje kubitekerezaho numva ko ntakura umwana aho ari, kuko icyo gihe narimbayeho nabi mu gihe we nabonaga afashwe neza, nabanje kwanga kubasinyira ariko atangiye kwiga mbona ntamubuza amahirwe cyane ko nta bushobozi nari mfite.”

Nguko uko Agasaro yisanze yasinyiye umuryango wa Kalinijabo Jean de Dieu, awemerera kurera uyu mwana. Avuga ko igihe yajyaga gusinya habayeho guhamagara Bruce Melodie icyakora we avuga ko nta mwana afitanye n’uyu mukobwa bityo ko nta cyemezo yafata kuri uwo mwana.

Agasaro uhamya ko yabyaranye na Bruce Melodie avuga ko atajya avugana n’uyu muhanzi, naho ngo ibyo kujya gupimisha umwana ni ikinyoma.

Ati”Ndabyibuka, nkiba mu Gakinjiro hari mu gitondo barampamagara kuri Polisi yo ku Muhima bambaza ikibazo mfitanye na Bruce Melodie, nyuma naratashye bambwira ko bazampamagara ndategereza ndaheba, ntabwo rero nigeze mwimana.”

“N’igihe nabaga i Gikondo hari umunsi Bruce Melodie yari yavuze ko ashaka gupimisha umwana ari ku wa mbere, umunsi ugeze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago, kuva icyo gihe ntiturongera kuvugana.”

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe ibizamini bya ADN byaba bikozwe byakemura ikibazo umwana akagira uburenganzira bwo kumenya Se, ndetse yiteguye kubisaba nubwo yongeraho ko azabanza akabiganiraho n’umuryango ufite uyu mwana.

Ku kijyanye no kuba bamurera umwana kandi akiriho, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite igihe yabyemeraga kuko nta bushobozi yari afite, yishimira ko nibura ajya asura umwana we bakaganira nubwo rwose atari we umurera.

Abajijwe icyo yasaba Bruce Melodie baramutse bahuye yagize ati” Namusaba ko yakwemera ko umwana amumenya ariko nanone ntazongere kungarukaho amvuga rwose.”

Bruce Melodie yavuze ko umwana atari uwe ndetse na nyina yanze ko habaho ibizamini bya ADN

Mu kiganiro aherutse gutanga kuri Televiziyo ye ya ISIBO TV mu kiganiro The Choice gikorwa na M Irene afatanyije na Phil Peter, Bruce Melodie yavuze ko uyu mwana atari uwe ndetse ko yahatirijwe kumurera nyamara azi neza ko atari uwe.

Bruce Melodie yagize ati”Njye ndi umubyeyi, sinakwanga umwana, ikintu kibi cyabaye muri biriya bintu ni uko nahatirijwe kurera umwana nzi neza ko ntabyaye. Umuryango urera uriya mwana ndawushimira kuko nyina yaramutaye.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yagerageje kumenya niba umwana ari uwe ariko nyina akamunaniza.

Ati”Njyewe umwana wese nshobora kubyara niyo naba ntabyemera hari uburyo byakorwamo nkabyemera. Ubwo buryo narabugerageje nyina w’umwana arabyanga.”

“Baca umugani mu Kinyarwanda ngo Se w’umwana amenywa na nyina. Nashatse ko kwa muganga badupima bakaduha ibisubizo mbikorana n’ubuyobozi, nyina arabyanga.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko niba nyina yarabyanze ari uko hari icyo yikeka. Ati” Inshuro zose yagiye kundega naritabaga ku gihe ariko we ntahaboneke, nta kibazo na kimwe mbifiteho umutima nta rubanza unshira ndetse nta byinshi numva nanabivugaho sindi umubyeyi wakwanga abana ariko sinarera umwana kuko bamuntsindagiyeho.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyo umwana aza kuba uwe yari kumufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko atari kumufasha kuko amuhatiwe.

Umwaka wa 2015 ku mbuga za Agasaro hariho amagambo y’rukundo mugihe yaratwite

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *