
Nkuko bisanzwe mu mugi wa Kigali ndetse no mu bindi bice Bitandukanye by’igihugu mu mpera z’icyumweru abantu bo mu nzego zitandukanye bakenera kuruhuka mu mutwe ndetse no kwishimisha mu buryo butandukanye busanzwe mu buzima bwa Buri Munsi .
Uyu munsi twabegeranyirije hamwe ahantu henshi ushobora gusohokera muri Kigali mur mpera z’icyumweru duhereye kuri uyu wa Kane ahazaba hari ibitaramo ndetse n’ibindi birori bitandukanye
Nkuko bisanzwe umuhanzi Rafiki Coga aba afite ibitaramo buri wa Gatandatu muri Rainbow Hotel iki cyumweru azaba ari kumwe n’Umuraperi Diplomate aho bazabataramira babifashijwemo na Dj Lion
Kuri uyu wa Kane bwo biraba ari ibicika mu kabyiniro gakunzwe cyane muri Kigali kitwa Laguna kari ku muhanda uzamuka uva Mu kanogo ahazwi nko kuri LG aho itsinda ry’abasore bavanga umuziki bari bwereke abakunzi ba Muzika ubuhanga bwabo mu kuvanga umuziki
K Club ni kamwe mu tubyiniro dukomeye hano mu mugi kuri uyu wa gatanu babateguriye igitaramo cyiganjemo injyana ya Reggae aho abazahasokera bazatamirwa n’itsinda rya Wu na Shavu ryavuye mu budage aho kwinjira bizaba ari 3000 frw
Ku wa gatanu muri Rainbow Hotel nabwo muzataramirwa na Dj Lion aho abakobwa 25 bazagera bazahabwa icyo kunywa ku buntu ni guhera i saa moya z’umugoroba kugeza mu gitondo
Ijoro ry’uwa kane ni umunsi abakunzi ba manyinya baba bahawe umwnaya uhagije wo kwidagadurira mu kabyiniro kamaze kubaka izina ka Le Must gaherereye mu kiyovu aho ibyo kunywa bya Liquor babigabanyije .
Ku cyumweru Decent Entertainment ku bufatanye na kabyiniro ka Pacha kari ahahoze Rosty ku kimironko babateguriye igitaramo mbaturamugabo aho abakunzi ba Muziki bazataramiwra n’Umwami wa Live mu Rwanda Mani Martin afatanyije na Chare Jazz Band aho kwinjira bizaba ari 2000 frw
Ku wa gatandatau tariki ya 08 Nzeri 2018 abanyagisenyi ndetse na banyakigali bakunda gusohokera ku mazi Promoafrika ihagarariwe na Deejay Africano yabateguriye igitaramo gisoza impeshyi kiswe we are One summer Beach Fest aho bazataramirwa na bahanzi Bruce Melodie na Fik Fameica wo mu gihugu cya Uganda aho guhera mu masha y’umugoroba abakunzi ba muzika bazaba babyinira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kwinjira bikazaba ari 10.000frw
Nkibisanzwe akabyiniro ka Top Chef ku bufatanye na Kigalihit,Ktv bategura icyo bise superstar night aho buri cyumweru baba bafite umuhanzi ukomeye mu gihugu uza gutaramira abakunzi ba Muzika guhera i saa Mbiri kugeza amasaha akunze kuri iki cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2018 bazataramirwa n’umuhanzi w’umuhanga Hope uzwi cyane mw’itsinda rya 3 Hills aho umukiliya azabasha kwigurira ikinyobwa cya muzting yagura 4 agahabwa 5.