
Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel –Tigo yatangaje ko abakiliya bayo bakoreshaga Tigo Cash guhera mu Ukuboza umwaka ushize bagiye gusaranganywa inyungu ya miliyoni 121 Frw yabonetse kuva icyo gihe kugeza muri Kamena, buri muntu akazahabwa inyungu harebwe ku mafaranga yabikije kandi akabarwa ku munsi.
Airtel-Tigo yafashe iki cyemezo nyuma y’uruhushya rwa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) rwatanzwe mu 2016, ruha uburenganzira iyi sosiyete bwo gusaranganya miliyoni 121 Frw ababikije amafaranga kuri Tigo Cash kuva mu Ukuboza.
Iki kigo cyatangaje ko uretse abakoreshaga Tigo Cash muri icyo gihe, guhera muri iki gihembwe ababitsa amafaranga kuri Airtel Money and Tigo Cash bazajya bahabwa inyungu ku mafaranga babitsa kuri konti zabo, akabarwa buri munsi ariko agatangwa buri gihembwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho Airtel –Tigo iri gukorera mu Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi w’iyi sosiyete, Amit Chawla, yasobanuye ko inyungu izahabwa abakiliya haherewe ku ngano y’amafaranga babikije kuri Tigo Cash.
Yakomeje agira ati “Twishimiye gutangaza gahunda nshya yo gutanga inyungu izatuma abakiliya ba Airtel Money na Tigo Cash bungukira ku mafaranga babitsa buri munsi binyuze muri ubwo buryo. Mu mezi atandatu amafaranga anyuzwa kuri Tigo Cash yagize inyungu ya miliyoni 121 Frw kugeza muri Kamena uyu mwaka.”
“Intego yo gutanga iyi nyungu ni uguha abakiliya bose ba Airtel-Tigo amahirwe yo kungukira ku ishoramari ryabo hagendewe ku mafaranga babitsa kuri konti zabo. Biri no muri gahunda twiyemeje yo gufasha abakiliya bacu n’igihugu kugera kuri serivisi z’imari. ”
Yavuze ko amafaranga azajya ahabwa abakiliya buri gihembwe, azajya abarwa hashingiwe ku mubare w’ayo babikije ku munsi haba kuri Airtel Money na Tigo Cash, uburyo bwo kuyatanga bukaba bujyanye na gahunda ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Airtel-Tigo ni yo sosiyete ya mbere itanga serivisi z’imari kuri telefoni igendanwa igiye gusaranganya abakiliya inyungu zavuye ku mafaranga bagenda babitsa.
Nyuma y’igikorwa giheruka cyo guhuza Airtel na Tigo, ubu iki kigo kiri ku isonga mu kugira abakiliya benshi mu gihugu kuko basaga miliyoni 5.1, muri bo abarenga miliyoni 1.7 bakaba bakoresha serivisi z’imari za Airtel Money na Tigo Cash.
Iki kigo cyanatangaje ko hari impinduka zakozwe mu bijyanye n’ibiciro byo kohererezanya amafaranga, haba kuri Airtel Money cyangwa Tigo Cash.