
Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangaje ko yakuyeho igiciro cyo kwohererezanya ubutumwa bugufi ku bafatabugufi bayo mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Kuva mu Rwanda hagaragara abarwayi b’icyorezo cya Coronavirus cyangwa (COVID-19) gihangayikishije Isi kuri ubu, sosiyete ya Airtel yahise itangira gufata ingamba mu gufasha abakiriya bayo kuguma ku murongo ibaha koherezanya sms ku buntu.
Kohererezanya SMS ku buntu bije byiyongera ku ikurwaho ry’amafaranga abakiriya bakatwaga bohereza cyangwa bakira amafaranga banishyura ibicuruzwa.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla yagize ati “Tuzi neza ko abakiriya bacu batari kuva mu ngo zabo, batari kubasha kugenda ngo babashe guhura n’incuti n’abavandimwe. Kubaha kohererezanya SMS ku buntu bizabafasha gukomeza kugirana ubumwe mu miryango yabo bakomeza kwirinda kwegerana kimwe n’izindi ngamba bashyiriweho na leta.”
Iyi mpano idasanzwe ije nk’umusanzu wa Airtel Rwanda mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ikoranabuhanga mw’itumanaho no guhanga udushya, bwana Yves Iradukunda, yavuze ko uyu mwanzuro wo gukuraho ikiguzi cy’ubutumwa bugufi Airtel Rwanda yafashe wuzuzanya n’ingamba Guverinoma yafashe zigamije ko bakomeza imirimo yabo ariko bategeranye.
Yagize ati “Kuba Airtel yatanze kohererezanya SMS ku buntu ni icyemezo kiza cyiyongera kuri gahunda za guverinoma y’u Rwanda mu gukangurira abantu kuguma hamwe ariko bategerana. Ubu noneho, nibwo dukeneranye kurusha mbere, inshuti n’umuryango bakaguma hamwe muri ibi bihe bitoroshye .”
Airtel ikomeje gukorana bya hafi na n’itsinda ryashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu gukurikiranira hafi uko hagenda haba impinduka zijyanye na Coronavirus, kandi ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye guhura hagati y’abantu no guhanahana amafaranga mu ntoki.