
Ku wa kane tariki ya 20 Nzeri nibwo sosiyete y’itumanaho ya Airtel Tigo Rwanda yashyize hanze Poromosiyo ya Yora Cash aho abafatabunguzi bayo bazahabwa amahirwe yo kwegukana amafaranga asaga Miliyoni 110 mu gihe cy’amezi atatu .
Nyuma y’iminsi ine iyo promosiyo itangijwe ku mugaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 24mu kiganiro cya Airtel Tiga Rwanda kinyura kuri televiziyo y’igihugu nibwo abanyamahirwe babiri ba mbere bashyikirijwe amafaranaga asaga miliyoni 1 y’amanyarwanda biciye muri Poromosiyo .
Abanyamahirwe ba mbere bayoye izo cash mu gihe kitageze ku cyumweru Yora cash itangiye ni Singuranayo Gerard watomboye akayabo k’ibihumbi 307.500 Frw naho uwa Kabiri ni Galenderi Christopher watomboye ibihumbi 443 frw .


Nyuma yo gushyikirizwa ibihembo byabo buri wese yagiye agira icyo atangaz akuri iyi poromosiyo ya Yora Cash aho buri wese yavuze ko nyuma y’izindi zose zagiye zibaho abantu babacanga integer ariko kuri ubu bakaba babonye ko nta kubeshya kurimo ahubwo ari amahirwe no gukina bakaba basaba abafatabuguzi bose ba Airtel ko bakomeza kugerageza amahirwe kuko igihe kigihari kandi nabo bakaba bagiye gukomeza gukina cyane ngo barebe ko bazeguka na igihembo gikuru cya miliyoni 20.
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw