Akabanyarwandakazi bicururiza uganda kashobotse

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abakobwa b’abanyarwanda bivugwa ko bagurishwa bakajya kuba abagore b’abagabo mu gace ka Mityana.

Amakuru y’icuruzwa ry’aba banyarwandakazi yatangiye gusakara kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo, akwirakwijwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda.

Inkuru yabanje gutangazwa ku rubuga rwa Uganda Radio Network, URN, nyuma biza no gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Radio Capital Fm Uganda.

URN ivuga ko ubwo bucuruzi bukorwa mu ibanga rikomeye muri Mityana, akarere gahereye mu gihugu rwagati.

Umugabo ushaka umugore w’umunyarwandakazi ngo yishyura 80 000 by’amashilingi ya Uganda (hafi ibihumbi 20 Frw) yo guha abacuruza abo bakobwa.

Ayo mafaranga aba ari ayo kubavana mu Rwanda ngo babageze muri Uganda.

Binavugwa ko iyo umukobwa bamaze kuhamugeza, umushaka aciririkanwa n’umucuruzi wamuzanye, akamwongera andi bitewe n’ayo bumvikanye.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage yavuze ko ayo makuru bayumvise mu binyamakuru, bakaba batangiye kuyakurikirana.

Yagize ati “Turimo turabikurikirana. Reka tubanze dukurikirane tubimenye kuko natwe twabibonye mu makuru.”

Umumotari muri Mityana, Eddi Ndawula yabwiye URN ko ubwo bucuruzi bwatangiye kumenyekana muri ako gace mu 2016, ubwo abakobwa b’abanyarwandakazi batangiraga kujyanwa kuba indaya mu tubari n’utubyiniro two muri Mityana.

Yagize ati “Barabazanaga bakabashyira mu tubyiniro, abagabo bakaza bakishyura bakajya kwishimishanya nabo.”

Kubera uburyo abagabo bo muri Mityana bakunda abanyarwandakazi, Ndawula avuga bishobora kuba aribyo byatumye batangira guhitamo kubagira abagore aho guhora bajya kubagura nk’indaya.

Umuyobozi ushinzwe iby’Umutekano muri Mityana, Captain Yahaya Kakooza, yatangaje ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye niba nta byaha bikorwa muri uko gushyingira abanyarwandakazi muri Uganda.

Icyakora, Kakooza yavuze ko nta kibazo byaba biteye basanze abagabo bo muri Mityana bashaka abanyarwandakazi babyumvikanyeho.

Mu mpera z’umwaka ushize, Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje inkuru y’uburyo muri Uganda cyane cyane i Kampala hagaragara umubare munini w’abanyarwandakazi bakora uburaya.

Biganjemo abarangije amashuri yisumbuye n’amakuru, ndetse n’abiga muri za Kaminuza bajyayo mu mpera z’icyumweru.

Abo bakobwa bavugaga ko babiterwa n’ubukene ndetse no kutabasha kubona akazi.

 

Mu bihe bishize inzego z’umutekano zagiye zigarura abanyarwandakazi benshi bagiye gucuruzwa banyujijwe muri Uganda

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *