Alarm Ministries yashimiye ab’idashyikirwa mu gitaramo cyo kwizihiza Imyaka 20 bamaze mu mwuga wo kuramya Imana

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Tariki wa 1 Nzeri 2019. Alarm Ministries yakoze  igitaramo  cyo kwizihiza Imyaka 20 bamaze mu mwuga wo Kuramya  Ibyo birori  byari byitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’iri tsinda bazwi barimo Hon Edouard Bamporiki, Prof Bizoza, Gen. Mupenzi, Pastor Angelique Nyinawingeri umugore wa Apostle Dr Paul Gitwaza, Rev Aaron Ruhimbya, Bishop Dr Masengo Fidèle n’umufasha we, Bishop Dr Gahungu Bunini n’abandi.

Iki gitaramo cyiswe “20 Years Anniversary Celebration Live Concert”, cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.

Iri tsinda  ryatangiye  muri 1999, rigenda ryaguka gake gake ku buryo riri mu matsinda aririmbira Imana amaze gushinga imizi mu mitima ya benshi mu Rwanda.

Iri tsinda ryari ryateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 20 bamaze bakora umurimo ukomeye wo kuramya no guhimbaza Imana no gukora ibihangano bihembura benshi mu mwuka.

Alarm Ministries y’abaririmbyi 61, yatangijwe na bamwe bahoze baririmba muri Rehoboth Ministries yahoze muri Restoration church ikaza kutumvikana n’iri torero ari nabwo yasohokagamo.

Mu gutangira yari igizwe n’abantu batarenga batandatu bagize umuhamagaro wo kwagura ivugabutumwa; banyuze mu bihe bikomeye birimo kwangwa mu matorero ariko bagenda batera imbere.

Kuri ubu umuryango wa Alarm Ministries ubarizwamo abantu basaga 100 barimo abaririmba n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye mu iterambere ryawo.

Mu myaka 20 ishize, Alarm Ministries yakoze ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo Salax Awards 2013 n’ibya Groove Awards mu 2013 na 2015.

Mu bindi bikorwa bifatika Alarm Ministries yatanze umusanzu wo gufatanya na Leta muri gahunda zayo aho mu 2013 yatanze mituweli mu Karere ka Gisagara, igurira matola Abanyarwanda bari birukanwe muri Tanzania yitabira n’ibindi bikorwa birimo n’umuganda rusange.

Iri tsinda ryaririmbye indirimbo 37 zirimo “Hashimwe”, “Yasatuye” , “Hariho impamvu”, “Mutima wanjye Himbaza Imana”, “Turakomeye” n’izindi nyinshi zatumye benshi bajya mu mwuka.

Ubwo igitaramo cyari kigeze aharyoshye abagize  Alarm Ministries  bafashe umwnaya wo  gushimira abantu b’indashyikirwa  nka  Mbanza Chance witanze mu buryo bwose bushoboka kuko na mbere y’uko ajya kwibaruka yari yabanje kubafasha mu gusubiramo bamushimira ku bw’umuhate we .

Alarm Ministries yashimye kandi umubyeyi wabahaye icyumba cy’amasengesho ari we Mama Cereri.

Maniraguha Fidèle bavuze ko ari we ugera ahabereye igitaramo mbere akabaha ari na we uhava nyuma, batanze urugero rw’igitaramo gishobora kubera mu ntara bagatangazwa n’uburyo akoramo umurimo w’Imana atitangiriye itama.

Bambitse imidali abayifashishije mu rugendo rwayo rw’Imyaka 20 barimo Mazeze Charles, Rutagengwa, Mbanzanyuma Alex, Pasiteri Mbanza Ivan, Nyirashikira Béatrice, Pasiteri Nkiriho[Umudali wahawe umuhagarariye], Pasiteri Mwungura [Hambitswe umudali umuhagarariye], Nyirankamirwa Alice[Yaratabarutse], Pasiteri Rugabo John [wahawe umuhagarariye], Rumanzi Jonathan, Gikundiro Jules, Bitanga Chantal, Pasiteri Ruganza James [Atuye muri Canada], Mama Christian, Papa Alarm, ndetse n’umudali w’umuntu utazwi wahawe uhagarariye iri tsinda ngo azawugeze ku bandi bose bazakora iby’ubutwari.

Iki gitaramo  cya Alarms Ministries cyari kiyobowe na Mike  Karangwa uzwi cyane  mu itangazamakuru ariko ubu akaba ari umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda  cyasojwe kw’isaha ya saa Tatu zirengaho iminota.

Amafoto : Muhizi Serge/Igihe

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *