
Buzindu allioni ni umuhanzikazi wamenyekanye mu myaka ubwo yakoraga indirimbo nyishi zakunzwe nk’Impinduka ni zindi nyinshi uyu muobwa nyuma yaho atangiriye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Decent Entertainment iyoborwa na Muyoboke Aex yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Tuza yakoranye na Bruce Melodie
Kuri ubu, uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Tuza’ yahuriyemo na Bruce Melodie. Ni indirimbo igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 44. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Monster Records, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Sasha Vybz.
Decent Entertainment yanditse ko yishimiye gushyira hanze indirimbo Allioni yakoranye na Bruce Melodie. Bavuze ko bayitezeho kuzerekwa urukundo n’abafana, igashyigikirwa mu nguni zose.
Muyoboke Alexis uri gufasha byihariye Allioni, afite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda. Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Charly&Nina n’abandi banyuze mu biganza by’uy’umugabo wabateresheje intambwe ikomeye bashyirwa mu bahanzi bubashywe.
iyi ndirimbo yakorewe muri Monster Record mu buryo bw’amajwi naho amashusho akorerwa mu gihugu cya Uganda akora n’umusore ukomeje kwigarurira imitima y’abahanzi benshi bo mu Karere witwa Sasha Yvbez