Allioni yashyize hanze indirimbo ye yambere nyuma yo kwinjira muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alex- YIREBE HANO!!

Allioni Buzindu ni umuhanzikazi wari umaze iminsi acecetse muruhando rwa muzika ariko nyuma yaho uyu muhanzikazi atangiye gukorana na Decent Entertainment akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Hahandi”.

 

‘Hahandi’. Akaba ari indirimbo yasohokoye rimwe amajwi n’amashusho aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Nessim mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz bivuze ko iyi ndirimbo yakorewe mu gihugu cya Uganda.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma yaho Allioni yumvikanye na Muyoboke Alex imikoranire dore ko hari hashize iminsi Muyoboke atandukanye na Charly na Nina bari basabzwe bakorana muri Decent Entertainment.

Tubibutse ko “Hahandi’ ariyo ndirimbo yambere Allioni akoze nyuma yo kugarurwa mu muziki na Decent Entertainment nyuma y’igihe uyu muhanzikazi yari atuje.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA ALLIONI ‘HAHANDI’

455 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.