Ally Soudy n’umuryango we bageze i Kigali

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro no kuyobora ibitaramo bitandukanye, Ally Soudy, yageze i Kigali ari kumwe n’umuryango we, mu kiruhuko cy’iminsi mikuru.

By’umwihariko, Ally Soudy afatanyije na Shaddy Boo ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, bazayobora igitaramo cyo gutangira umwaka mushya no kwakira umuhanzi Jay Polly uzaba avuye muri gereza, kizabera muri Platinum Club i Kibagabaga ku wa 1 Mutarama 2019.

Uwizeye Soudy uzwi nka Ally Soudy, ni umwe mu banyamakuru bahirimbaniye itarambere ry’imyidagaduro n’umuziki nyarwanda by’umwihariko. Yakoze kuri Radio Salus na Radio Isango Star, akaba asigaye akorera Radio ikorera kuri interineti ya One Nation Radio.

Amaze imyaka itandatu aba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’umugore we Umwiza Carine n’abana babiri b’abakobwa (Ally Waris Umwiza na Ally Gia Kigali)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018, nibwo uyu muryango w’abantu bantu bane wageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Bakiriwe n’abo mu miryango yabo n’ishuti ziganjemo abahuje umwuga w’itangazamakuru na Ally Soudy. Uyu mugabo wagaga ko akumbuye kurya capati z’i Nyamirambo, yazisaganijwe yongera kumva ku cyanga cyazo.

Ni ku nshuro ya kabiri Ally Soudy n’umufasha we baje mu Rwanda kuva bajya gutura muri Amerika muri 2012. Baheruka mu Rwanda mu 2014, ariko ni ku nshuro ya mbere ubuheta bwabo Ally Gia Kigali ageze mu Rwanda kuva yavuka muri Mata 2015.

Biteganyijwe ko Ally Soudy n’umuryango we bazasubira muri Amerika muri Mutarama 2019.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *