AMAFOTO: Ange Kagame ari mukwezi kwa buki

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yaryohewe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe n’uwo yihebeye Bertrand Ndengeyingoma, baherutse gusezerana kubana akaramata.

Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.

Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.

Ibi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa Ange na Bertrand byarakomeje kuko nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.

Kuri iki Cyumweru, Ange Kagame yasangije abantu barenga ibihumbi 173 bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibyishimo we n’umukunzi we batewe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe ndetse ashimira Hotel yabakiriye.

Ati “Murakoze One&Only Nyungwe House ku kwezi kwa buki kutazibagirana. Turizera ko tuzongera tukagaruka indi nshuro”.

One & Only Nyungwe House, ni hotel iteye amabengeza yongeye gufungura imiryango mu Ukwakira 2018 mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa.

Yubatswe mu 2010 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ihabwa izina rya Nyungwe Forest Logde, ryaje guhinduka mu 2017 nyuma y’uko yeguriwe One & Only Nature Resorts.

Ibyumba byayo uko ari 22 bigaragaza ubwiza bw’imitakire igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza.

Serivisi zo ku rwego rwo hejuru One&Only itanga kandi zinihagazeho kuko ibyumba byabo byishyurwa guhera ku madolari 595 kuzamura mu ijoro rimwe.

Hari kandi n’ikindi cyumba cyagutse (Two-Bedroom Forest Suite), gifite uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, kandi kiri ahantu uba witegeye ibyiza bitatse ishyamba rya Nyungwe.

Iki cyumba gishobora kwakira abantu bane, kiri mu byumba by’amahoteli bihenze cyane mu Rwanda, kuko cyishyurwa 2 288$.

Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo Ange Kagame yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Nyuma y’ibi birori, Ange Kagame icyo gihe nabwo yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikira akari ku mutima we. Ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”

Ange Kagame yashimiye kandi ababyeyi be bamureze kugeza akuze ndetse na basaza be batatu; Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame; kimwe n’urungano rwe rwamubaye hafi kuri uyu munsi w’ibyishimo.

Ange Kagame yari aherutse kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s)mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.

Ange Kagame yasangije abamukurikira kuri Twitter amafoto ye n’umukunzi we bari mu kwezi kwa buki muri Nyungwe

Ange Kagame yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo gushyingiranwa na Bertrand Ndengeyingoma

Wari umunsi w’ibyishimo n’umunezero mu mateka ya Ange Kagame watangiye urugendo rushya rw’ubuzima

Ange Kagame mu ifoto y’urwibutso n’ababyeyi be hamwe na basaza be

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *