AMAFOTO: Imifanire idasanzwe, imisozi iryana ni bimwe mu byaranze etape ya 3

Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 10. Kuva yabaye mpuzamahanga muri 2009 ni inshuro ya mbere abayitabiriye bakinnye etape imwe ya 199Km. Yari indyankurye ku bakinnyi n’ibyishimo ku bafana.

Hadi Janvier wari umaze imyaka itatu atitabira Tour du Rwanda yagarukanye imbaraga

Hadi Janvier wari umaze imyaka itatu atitabira Tour du Rwanda yagarukanye imbaraga

Wari umunsi ugoye ku bakinnyi bahagurutse mu Rwabuye mu mugi wa Huye saa mbiri n’igice z’igitondo bakanyura i Save na Rubona, Rusatira n’i Nyanza ku bigega, ku Gasoro na Gatagara bakinjira muri Ruhango za Kigoma bagahita Ku Ntenyo kwa Mirenge, Ku mugina w’imvuzo, k’Umujyajyaro na Kirengeri bakinjira i Muhanga muri Rugeramigozi.

I Muhanga bataye umuhanda wa Kigali  basohoka mu mugi wa Muhanga bagana mu Meru bafata za Kabadaha na Rugendabari binjira mu muhanda wa Ngororero mu gace k’iburengerazuba k’imisozi miremire.

Barazamuka ku Cyome bafata ku Cyapa binjira muri centre ya Ngororero, bakomeze kuri Byungu banyura Rugarambiro na Rurambo bazamuka Kabaya basohokera mu karere ka Nyabihu.

Bahingukiye ku Gitebe na Giciye bafata Rambura ya Gasiza bazamuka ku Mukamira maze aho gukata ibumoso bajya za Jenda na no kuri Kora ujya i Rubavu bakata iburyo bazamuka Sodeparal no mu Rwankeri bamanuka mu Byangabo na Busogo maze bashunguka cyane binjira mu mugi wa Musanze.

Nta gushidikanya ko amagare ari wo mukino bwite (umuntu umwe) uvunanye kurusha indi, aba basore basiganwe banyonga ubutavaaho amasaha hafi atandatu yose, bageze i Musanze hafi saa munani bacitsemo ibice.

Ku nzira ariko bashyigikiwe cyane, cyane cyane abasore bagize ikipe y’u Rwanda na Hadi Janvier wahabwaga ikaze nanone muri Team Rwanda.

Uyu munsi ntiwahiriye umukinnyi wo mu Rwanda ngo atware iyi ntera ariko muri rusange bagumye ku isonga na Mugisha Samuel, aya ni amwe mu mafoto ya none….

Mbere yo guhaguruka umutima uba uri ku kazi, na bashiki babo bati "courage"

Mbere yo guhaguruka umutima uba uri ku kazi, na bashiki babo bati “courage”

Mbere yo guhaguruka umutima uba uri ku kazi

Abakinnyi bageze i Save y'abazungu bamaze gucikamo ibice bibiri

Abakinnyi bageze i Save y’abazungu bamaze gucikamo ibice bibiri

Abakinnyi b'abera bakinira Team Embrence yo mu Budage, POC Cote de la lumiere yo mu Bufaransa bakoresheje imbaraga nyinshi uyu munsi

Abakinnyi b’abera bakinira Team Embrence yo mu Budage, POC Cote de la lumiere yo mu Bufaransa bakoresheje imbaraga nyinshi uyu munsi

Abana bo muri Ngororero bahitagamo kwirukanka inyuma y'amagare banafana, ariko amaguru yabo ntakomeye nk'amapine n'amaguru y'abanyonga bahitaga bacogora

Abana bo muri Ngororero bahitagamo kwirukanka inyuma y’amagare banafana, ariko amaguru yabo ntakomeye nk’amapine n’amaguru y’abanyonga bahitaga bacogora bakoze akabo ko gufana

Yari intera yiganjemo imisozi miremireYari intera yiganjemo imisozi miremire aha mu burengerazuba muri Ngororero na Nyabihu

Yari intera yiganjemo imisozi miremire aha mu burengerazuba muri Ngororero na Nyabihu

Adrien Niyonshuti na Hadi Janvier bari imbere mu karere ka Muhanga

Adrien Niyonshuti na Hadi Janvier bari imbere mu karere ka Muhanga

Umudage Hellmann Julian (wa 2 imbere) yatangiye gucomoka mu bandi barenze ku Kibihekane basatira Mukamira

Umudage Hellmann Julian (wa 2 imbere) yatangiye gucomoka mu bandi barenze ku Kibihekane basatira Mukamira muri Nyabihu

I Nyabihu abafana ba Team Rwanda na Benediction Club bahaye ikaze Hadi Janvier wari umaze igihe atitabira iri siganwa

I Nyabihu abafana ba Team Rwanda na Benediction Club bahaye ikaze Hadi Janvier wari umaze igihe atitabira iri siganwa

Ku Mukamira baba bashyigikiye umuhungu wabo Mugisha Samuel

Ku Mukamira baba bashyigikiye umuhungu wabo Mugisha Samuel

Abayobozi ba Komite Olempike, Festus Bizimana na Valens Munyabagisha bari mu bakomeje gukurikirana iri siganwa

Abayobozi ba Komite Olempike, Festus Bizimana na Valens Munyabagisha bari mu bakomeje gukurikirana iri siganwa

Lozano Riba na Doring Jonas baje imbere kuri etape y'uyu munsi bakoranye ibilometero byinshi

Lozano Riba na Doring Jonas baje imbere kuri etape y’uyu munsi bakoranye ibilometero byinshi

Kubona umwanya mu isoko rya Musanze aho uba witegeye aho basorezwaga byari ingorabahizi

Kubona umwanya mu isoko rya Musanze aho uba witegeye aho basorezwaga byari ingorabahizi

Hellmann Julian niwe wegukanye etape ya 3 ya Tour du Rwanda

Hellmann Julian niwe wegukanye etape ya 3 ya Tour du Rwanda

Ku mwanya wa 2 na 3 haje LOZANO RIBA David na Beneke Calvin

Ku mwanya wa 2 na 3 haje LOZANO RIBA David na Beneke Calvin

Ndayisenga yakoresheje imbaraga nyinshi ashaka kwegukana iyi etape ariko ntibyamukundira asoreza ku mwanya wa gatanu

Ndayisenga yakoresheje imbaraga nyinshi ashaka kwegukana iyi etape ariko ntibyamukundira asoreza ku mwanya wa gatanu

Nyuma yo kunyonga ibilometero hafi 200, Mugisha Samuel yahagaze ashinyiriza ariko ntiyemera gusigwa amasegonda menshi na Hailemaichael Mulu (ubanza ibumoso) wa gatatu ku rutonde rusange

Nyuma yo kunyonga ibilometero hafi 200, Mugisha Samuel yahagaze ashinyiriza ariko ntiyemera gusigwa amasegonda menshi na Hailemaichael Mulu (ubanza ibumoso) wa gatatu ku rutonde rusange

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ari mu baje gufana uyu mukino

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ari mu baje gufana uyu mukino

Nubwo Mugisha Samuel atatsinze intera ya none, yagumanye Maillot Jaune

Nubwo Mugisha Samuel atatsinze intera ya none, yagumanye Maillot Jaune

Hailemaichael Mulu yongeye guhembwa nk'urusha abandi mu misozi

Hailemaichael Mulu yongeye guhembwa nk’urusha abandi mu misozi

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *