Amafoto ya Charly na Nina bambaye amasutiye yatunguye benshi

Abahanzikazi Charly na Nina ni bamwe mu bakobwa bakunzwe cyane muri iyi minsi hano mu karere muri rusange mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwagura imirimo yabo aba bakobwa batangiye kwamamaza imyenda y’imbere y’ikigo kimwe hano mu mugi wa Kigali ricuruza imyenda y’abagore .

Nyuma yo kubona amafoto bashyize ku mbuga zabo nkoranyambaga  bambaye amasutiye aho abantu benshi bibajije uko byagenze kuri bano bakobwa bazwiho kwitwara neza cyane kabone ko udashobora kubabona bambaye imyenda abanyarwanda bita iyurukozasoni  gusa bo ku ruhande rwabo baratangaza ko ari akazi barimo babaona ntakosa bakoze .

aba bakobwa batangaje ko ubu bafitanye amasezerano n’iduka ricuruza imyenda y’imbere y’abakobwa ariko bo bakaba bafitanye amasezerano yo kubamamariza imyenda ikingira amabere  kandi mu rwego rwo kugira ngo abakiliya bagana iryo duka babimenye byabaye ngombwa ko bifotoza amafoto agaragaza igice cyabo cyo hejuru kandi bakaba babona  ntakibazo kirimo kuko ku bindi bice by’umubiri baba bambaye uko bigomba kandi byose biri mu biijiriza amafaranga menshi bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi harimo no gukora muzika yabo.

Ku bijyanye n’amasezerano bafitanye n’iri duka ricuruza iyi myambaro y’imbere y’abagore Nina yadutangarije ko atayavuga cyane gusa yemera ko bafitanye amasezerano yo kwamamaza imyambaro yaryo. Charly na Nina muri iyi minsi bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye ariko iheruka ari nayo ikunzwe cyane muri iyi minsi ni ‘Komeza unyirebere’ baherutse gushyira hanze. Ku kijyanye n’indi mishinga bafite Nina yatangarije Inyarwanda ko mu minsi iri imbere hari izindi ndirimbo bari bushyire hanze mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *