amafoto ya Justin Bieber n’umukunzi we bari mu biruhuko mu butaliyani akomeje kuvugisha benshi

Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bari mu munyenga w’urukundo mu Butaliyani aho basohokeye muri iyi weekend bafotorwa bari gusomana byimbitse bari mu bwato.

Aba bombi bitegura kurushinga mu minsi iri imbere,bari kuzenguruka isi aho mu minsi ishize bagaragaye mu mujyi wa London Justin Bieber ari gucurangira ku muhanda ugana ku ngoro y’ubwami bw’ubwongereza.

Biravugwa ko Justin Bieber yakodesheje inzu mu Btaliyani akayabo k’ibihumbi 13 by’amapawundi kugira ngo we n’uyu munyamideli wenda kumubera umugore bariremo ubuzima.

Kuri uyu wa gatanu nibwo aba bombi basomaniye ahitwa Amalfi Coast imbere ya rubanda,bafotorwa n’abanyamakuru none amafoto yabo ari guca ibintu hirya no hino.

Urukundo rwa Justin Bieber w’imyaka 25 na Baldwin w’imyaka 21 rukomeje gufata indi ntera kuko basigaye bagaragara basomanira mu muhanda,batitaye ku babahanze imboni.

311 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.