Amafoto y’ubwiza bw’umukobwa uri mu rukundo na Diamond akomeje kuvugisha benshi

Diamond Platnumz yongeye kugarukwaho mu nkuru z’urukundo, mu gitaramo aherutse gukorera ahitwa Mtwara yashimangiye ko asigaye afashwe neza n’umukunzi mushya ‘Imana yamuhaye’.

Mu bucukumbuzi bwakozwe byamenyekanye ko Diamond Platnumz asigaye akururana n’umunyamakurukazi ukomeye muri Kenya witwa Tanasha Donna. Bongo 5 yatangaje ko Tanasha asanzwe ari umunyamideli akaba abivanga no kuba video vixen[azwi mu ndirimbo nyinshi].

Tanasha w’imyaka 25 y’amavuko azwi cyane muri Kenya nk’umwe mu bakobwa b’ibizungerezi bifashishwa mu mashusho y’indirimbo. Yakoreshejwe mu yitwa ‘Nagharamia’ ya Ali Kiba.

Uyu mukobwa azwi cyane kuri NRG Radio ndetse ubwo Rick Ross aheruka gukorera igitaramo muri Kenya, Tanasha Donna ni we wamwakiriye muri studio; yari no mu bakobwa batwaje ibyo kunywa uyu muhanzi ubwo yari mu gitaramo. Tanasha, ni Umutaliyani ufite inkomoko muri Kenya aho nyina avuka.

725 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.