Amafoto y’umukecuru w’imyaka 65 washyingiranywe n’umwana yareraga yaciye ibintu

Umukecuru witwa Mbah Gambreng w’imyaka 65  ukomoka South Sumatra muri Indonesia, yaciye ibintu kubera ubukwe bw’igitangaza yakoze ashyingiranwa n’umwana yareraga witwa Ardi Waras w’imyaka 24.

Ubukwe bwa Mbah Gambreng na Ardi Waras bwabereye muri aka gace aba bombi batuyemo, nyuma y’aho uyu mukecuru atoraguye uyu musore mu mwaka ushize akiyemeza kujya kumurera no kumutegurira kumubera umugabo.

Madamu Mbah ufite abandi bakobwa 3 arera ariko atari abe, yatangaje ko atareze uyu muhungu agamije kugira ngo azashyingiranwe nawe, avuga ko yatunguwe cyane ubwo uyu mwana yateraga ivi akamusaba ko yamubera umugore, aho yagize ati “Naratunguwe ubwo yambwiraga ko ashaka ko mubera umugore.”

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bombi bishimye mu myambaro y’abageni ubwo bifotorezaga imbere y’ababaherekeje..

Amafoto y'umukecuru w'imyaka 65 washyingiranywe n’umwana yareraga yaciye ibintu

Amakuru avuga ko uyu musore yishyuye inkwano y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6 gusa mbere y’ubukwe.

Uyu n’umwe mu migenzo imenyerewe mu bukwe bw’abayisilamu muri Indonesia aho umukwe cyangwa se w’umusore aha impano y’amafaranga cyangwa ikindi kintu umugeni nk’inkwano.

Ardi Waras na Mbah Gambreng ntabwo aribo banya Indonesia ba mbere bashyingiranwe nyamara barutana cyane mu myaka, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo umusaza w’imyaka 100 yashyingiranwe n’umukobwa w’imyaka 20, n’ukuvuga ko yari amurusha imyaka 80 yose.

Uyu musaza witwa Katte yarwanye mu ntambara y’abakoloni b’Abaholandi yabaye mu kinyejana gishize, amakuru akaba avuga ko uyu musaza yakoye uyu mukobwa ibihumbi 279 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amafoto y'umukecuru w'imyaka 65 washyingiranywe n’umwana yareraga yaciye ibintu
Amafoto y'umukecuru w'imyaka 65 washyingiranywe n’umwana yareraga yaciye ibintu

3,421 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Dev Manager

Leave a Reply

Your email address will not be published.