Amagambo aryoheye amatwi Mukunzi yannick yabwiye umukunzi we akomeje kuvugisha benshi

Umukinnyi Mukunzi Yannick ukinira ikipe ya Rayon Sports yateye imitoma umukunzi we Iribagiza Joyce wagize isabukuru ku bunani bituma benshi bacika ururondogoro.

Yannick ukunze kubwira Iribagiza utugambo turyohereye,yamufashije gutangira neza umwaka wa 2019 amutaka ku buryo bukomeye ku italiki ya 01 Mutarama 2019 ubwo yizihizaga isabukuru ye.

Yagize ati “Mukunzi,ndi umunyamugisha kuba ngufite mu buzima bwanjye.Ni wowe wenyine rukundo rwanjye kandi mpora mbishimira Imana.Nkwifurije isabukuru nziza.Nzagukunda iteka ryose.”

Mukunzi Yannick na Iribagiza Joyce bafitanye umwana w’umuhungu ndetse ntibajya bahisha urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mu minsi ishize Iribagiza Joyce yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko adaterwa ubwoba n’abakobwa b’ikimero (slayqueens) biruka kuri Mukunzi Yannick aho yemeje ko yamaze gufata umutima we bugwate.

Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda ndetse hari bamwe mu bakobwa bagiye barizwa no gushaka guhura nawe,abandi bakerura ko bamukunda. 

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.