
Mu minsi ishize nibwo mu binyamakuru bitandukanye bya Hano mu Rwanda hagiye havugwa ko Umuhanzikazi Asinah ari mu rukundo na Rutahizamu wa Rayon Sport Michael sarpong ibi byaje kongera Kugarukwaho ku munsi w’ejo ubwo uyu musore yatsindaga Igitego ikipe ya Kiyovu.
Byari ku mukino wagombaga kuba mu byumweru bibiri bishize ariko ukaza gusubikwa ku Munsi w’ejo uwo mukino wabereye kuri stade ya Kigali aho witabiriwe n’abantu benshi biganjemo n’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda bitunguranye bwa mbere mu buzima bwe umuhanzikazi asinah yagaragaye kuri stade ubona afite akanyamuneza ko kureba gikundiro ikinamo uwo bimaze kuvugwa ko bari mu rukundo.

Ku munota wa 55 nibwo Michael Sarpong yafunguye amazamu maze abafana ba Rayon sport bose biterera mu birere agashya kaje nukubona uyu mukinnyi yahise akora ikimenyetso cy’umutima acyereka abari bicaye mu myanya y’icyubahiro ahagaragaye umuhanzikazi Asinah nawe utahwemye kugaragaza amarangamutima ye maze nawe mu byishimo byinshi si ukwiterara hejuru bituma benshi batangira kwemera ko ibyari bimaze iminsi bivugwa ari ukuri.

Nubwo tutarabasha kubona Asinah ngo adusobanurire neza koko niba ibikomeje kuvugwa ko ari mu rukundo na Michael Sarpong cyangwa ari nabyo byatumye muri iyi minsi ari kugaragariza urukundo ikipe ya Rayon Sport .