
Abimana Sano adopte uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya True Boy ni umusore ukoara injyana ya Hip hop akaba azwi cyane mu ndirimbo Ibituzura yakoranye na Social Mula ndetse akaba anafite izindi nyinshi zaviye zimenyekana kuri ubu uyu musore yashyize hane amashusho y’indirimbo Yise Kunda cyane igaragaramo imibyinire y’abakobwa idasanzwe .
Mu kiganiro uyu musore yahaye kigalihit yadutangarije ko kuva yatangira muzika ubu aribwo yumva musiki ye ikiye kujya mu rwego rwo hejuru kuko muzika nyarwanda muri iyi maka ikomeje gutera ambere cyane akaba yifuza kwerekana ko abakunzi ba muziki nyarwanda ko Injyana ya Hip Hop ntaho yagiye .
Yakomeje atubwira ko muri iyi minsi ari gukora cyane aho afite imishinga myinshi agitante n’abahanzi batandukanye hano mu rwanda aho yizera ko indirizzo afite muri studio nizirangira azashyira ahagaragara umuzingo we wa mbere nubwo ari ibintu bikunze kuvuna abahanzi benshi hano mu rwanda kubera ubushobozi benshi bahamya ko bukiri buke .
Ii ndirimbo Kunda Cyane mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Evydecks usanzwe akorera muri Touch Entertainment, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Director AB Godwin.
Kanda halo urebe amashusho y’indirimbo Kunda Cyane ya True Boy
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw
427 total views, 1 views today