
Muri iyi minsi kimwe mu bintu biri kuvugwa cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ni igitaramo cy’umuhanzi Yvan Buravan aho agiye kumurika Album ye ye mbere yise ‘The Love Lab’ kuri ubu imyiteguro y’iki gitaramo iri kugana ku musozo dore ko n’iminsi ikomeje kugenda yegereza iy’iki gitaramo cy’uyu muhanzi uri mubakunzwe mu Rwanda.
Yvan Buravan ni umuhanzi w’umunyarwanda uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes cy’uyu mwaka, uyu muhanzi nyuma yo kwegukana iki gihembo yakomeje imyiteguro y’igitaramo cyue cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ aho azaba aririmbira mu buryo bwa Live indirimbo ze zagiye zikundwa kimwe nizitarasohoka ariko nziza.
Kuri ubu mbere y’igihe ngo igitaramo kibe Yvan Buravan yamaze gushyira hanze aho bari kugurishiriza amatike ku bashaka kuzigura zitarashira ku isoko. aha amatike y’iki gitaramo ari kugurishirizwa hakaba ari muri Kabash Shop isoko ry’imyenda riri muri UTC, Jumia Food ndetse na Meze Fresh aha hose hakaba ariho hari kuboneka amatike yaba aya 5000frw, 10000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 150000frw kubashaka kugura ameza y’abantu benshi bazaba bicaranye mu myanya y’icyubahiro.
Iki gitaramo cya Yvan Buravan byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali tariki 1 Ukuboza 2018 ahazataramira abahanzi banyuranye bazaba bayobowe na Yvan Buravan uzaba amurika album ye ya mbere. aha bikaba byitezwe ko hazanataramira abandi bahanzi banyuranye biganjemo abakoranye indirimbo na Yvan Buravan.