Amavubi U-17 arakora imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro ahaguruke mu ijoro yerekeza muri Tanzaniya

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17; Yves Rwasamanzi wamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 bazerekeza muri Tanzania gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, aho amajonjora yo mu karere ka CECAFA azabera muri Tanzania guhera tariki ya 11 Kanama;arakoresha imyitozo ye ya nyuma n’aba basore be mbere yo gufata rutemikirere.

Mu gihe hari hahamagawe abakinnyi bagera kuri 60 bose bagombaga gutorwamo 18 bonyine bazajya muri Tanzania mu rwego rwo gushaka itike y’imikino ya CAN 2019;uyu munsi kuri stade Amahoro saa 15:00 abakinnyi 18 bazakina aya majonjora barimo abo mu Isonga academy, APR academy, Shinning academy, Mukura academy na Winners academy nibwo biteganyijwe ko bakora imyitozo ya nyuma mbere yuko bafata indege saa 22;00.

Abakinnyi 18 b’Amavubi U-17

Hakizimana Adolphe (Isonga), Ishimwe Pierre (Shinning Academy), Ishimwe Zaidu (Isonga), Kwizera Jean de Dieu (Winners Academy), Rutonesha Hesbon (Isonga), Mico Ndori Kevin (Isonga), Niyitanga Emmanuel (APR academy), Ishimwe Jean Rene (APR academy), Hagumubuzima Jean Claude Issa (APR Academy), Isingizwe Rodrigue (Isonga), Nyarugabo Moise (Heroes), Kazungu Clever (Isonga), Mariza Innocent (Mukura academy), Nsanzimfura Keddy (La Jeunesse), Nshuti Aime Cedrick (Winners academy), Niyomugisha Eni (Isonga), Niyonsenga Eric (Isonga) na Kategaya Eria (APR academy).

Staff: Rwakunda Quinta (Umuyobozi wa delegasiyo), Rwasamanzi Yves (Head Coach), Gatera Musa (Assistant Coach), Mugabo Alexis (Goalkeeper coach), Turatsinze Emile (Doctor), Tuyishime Jean Claude (Physiotherapist), Rutayisire Michel Jackson (Team Manager) na Tuyisenge Eric (Kit Manager)

Gahunda y’imikino y’u Rwanda

Tariki ya 11 Kanama

  • Rwanda vs Sudan

Tariki ya 13 Kanama

  • Burundi vs Rwanda

Tariki ya 16 Kanama

  • Somalia vs Rwanda

Tariki ya 21 Kanama

  • Rwanda vs Tanzania

Tanzania izakira iyi mikino yo mu karere ka CECAFA kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 26 Kanama 2018 mu gihe imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 izaba tariki ya 12 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2019 n’ubundi muri Tanzania.

Ibihugu umunani bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu gihe bine bya mbere muri ibyo bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera muri Peru.

 

Photo:ruhagoyacu

464 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published.