
Umunyamideli Amber Rose yahishuye ko atwite inda y’umukunzi we mushya Alexander Edwards yasimbuje umuraperi Wiz Khalifa.
Urukundo rwa Wiz Khalifa na Amber Rose rwajemo kidobya mu mpera za 2014 kugeza ubwo mu Ukuboza uwo mwaka batangaje byeruye ko barushyizeho akadomo.
Mu byo bapfuye ku isonga ngo ni uko uyu muraperi yafashe Amber Rose amuca inyuma ndetse akaza no kubibonera gihamya.
Ubu Amber Rose afite umukunzi mushya witwa Alexander Edwards. Hollywood Life yatangaje ko aba bombi bamenyenye mu 2015 akimara gutandukana na Khalifa ariko bahamya ko bakundana mu Ukwakira 2018.
Mu buryo butunguranye, Amber Rose yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza yagiye kwa muganga wita ku bagore batwite ndetse ashimangira ko we n’umukunzi we Alexander Edwards biteguye kwakira umuhungu wabo wa mbere.
Uyu munyamideli w’imyaka 35 yagize ati “AE[Alexander Edwards] nanjye dufite ibyishimo byo kubabwira ko dufite umuhungu muto uri mu nzira aza! Sebastian[imfura ye na Wiz Khalifa] yishimiye cyane ko agiye kubona murumuna we.

Uyu Alexander Edwards, ni umwe mu bakozi bakomeye ba Def Jam Records ikorera abahanzi bakomeye ku Isi. Yinjiyemo mu 2018 ahita ahabwa akazi ka ‘A&R’[“artists and repertoire”] aho afasha abahanzi batandukanye barimo Justin Bieber, Kanye West, Pusha T, NAS, Alessia Cara , Big Sean n’abandi benshi.