Anastasie wamamaye kubera gutega moto yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 [AMAFOTO]

Umutoniwase Anastasie yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018, rimuhesha itike yo guhagararira igihugu cye mu irushwanwa mpuzamahanga rizabera muri Philippines mu kwezi gutaha.

Izina Umutoniwase ryavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2018, ubwo ku munsi wo kwitabira umwiherero w’abahatanaga, mu gihe abandi bajyaga aho bahagurukira mu modoka zihenze, we yateze moto yamuvanye i Nyabugogo imugeza i Remera.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 uvuka mu karere ka Muhanga, yanegukanye ikamba rihabwa uwakunzwe na benshi, Miss Popularity 2018.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Umutoniwase yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda, ahigitse abakobwa icyenda bahatanaga.

Ishimwe Doreen yabaye igisonga cya kabiri naho Igihozo Darine aba igisonga cya mbere.

Kwegukana iri kamba byahise bihesha Umutoniwase kwitabira Miss Earth 2018 ku rwego rw’Isi, aho mu kwezi gutaha agomba gufata rutemikirere akerekezamu murwa mukuru wa Philippines, Manila.

Iri rushanwa rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira, uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Ni irushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 6 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo 2018.

Abakobwa 10 bahataniraga kuzahagararira u Rwanda biganjemo abakirangiza amashuri yisumbuye, bahembwe kwigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali ndetse n’abarangije kaminuza bakiga icyiciro cya gatatu (Master’s).

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Abraham Waithima yavuze ko bishimiye gufatanya n’abateguye iki gikorwa cyo gutora Miss Earth Rwanda.

]

Umwaka ushize muri Miss Earth u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Uwase Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo, ariko ntiyabasha gutsinda.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *