
Kayigi Andy Dick Fred w’imyaka 24 y’amavuko uzwi mu muziki ku izina rya Andy Bumuntu, ni umuririmbyi w’umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda azamurikira abatuye umujyi wa Huye Alubumu ye ya mbere .
Nyuma yo kumenya ayo makuru KIGALIHIT yifuje kumenya byinshi ku mitegurire y’icyo gitaramo gitegura imurika ry’umuzingo we wa mbere aho ayigeze agira byinshi adutangariza .
Yagize ati “ kugeza ubu nabamenyesha ko alubumu namaze kuyikora aho zimwe mu ndirimbo muri 22 zizaba ziri kuri alubumu yanjye namaze kuzikora nkaba narahisemo ko mbere yo kuyimurikira abanyakigali nabanza kuyisangiza abafana banjye ba mu ntara zose z’igihugu uko ari enye nkaba rero ngiye kubanziriza mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye kugira izajye kujya hanze abakunzi banjye indirimbo zanjye hafi ya zose bazizi
Nyuma yo gutaramira i Huye, uyu muhanzi mu Ntara y’Iburasirazuba azataramira Rwamagana na Kayonza, mu Ntara y’Uburengerazuba azataramira Rusizi, Rubavu na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibitaramo bizasozwa n’igitaramo gikomeye cyo kumurikira abanya-Kigali iyi Album nubwo kugeza ubu ataratangaza neza igihe naho kizabera
Igitaramo Andy Bumuntu azakorera i Huye kizabera kuri Credo Hotel, ku wa 20 Ukuboza 2019. Imiryango izafungurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari 2,000 Frw ku muntu umwe na 1,000 Frw ku munyeshuri
.