
Ange Kagame yavuze ku ibimaze igihe bivugwa ku mukunzi we uherutse kumukwa, Bertrand Ndengeyingoma, asobanura ko irindi zina bamwe bagiye bamutwerera atari irye cyangwa akabyiniriro ke.
Uyu mukobwa w’Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter. Yanavuze ko umukunzi we Ndengeyingoma atize muri Kaminuza ya MIT cyangwa ngo abe afite imyaka 25 nk’uko hari ibinyamakuru bimwe byagiye bimuvugaho muri ubwo buryo.
Ange Kagame yavuze ko hari ubwo bamwe bagira gutya bagahuza amafoto y’abantu babiri batandukanye mu makuru atari yo, asaba ko hajya hatangazwa inkuru nyazo zizana impinduka.
Ibi yabivuze cyane cyane ashingiye ku gitangazamakuru cyitwa SDE cyo muri Kenya cyasohoye inkuru ivuga ko “Billy Ndengeyingoma, wo muri MIT ni umutima wa Ange Kagame”.
Uwo mutwe wahawe iyo nkuru n’indi yagiye inyura mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo hanze y’u Rwanda n’ibikorera imbere mu gihugu, ivuga umugabo we muri ubwo buryo Ange Kagame yayinyomoje.
Mu bihe bitandukanye, habayeho kwitiranya amazina ndetse n’amafoto y’umugabo wa Ange Kagame n’umuvandimwe we.


Hey y’all & everybody that has written a similar article. My fiancé’s name is NOT Billy(not even his nickname), he did NOT go to MIT & he is NOT 25. Thank you for attending my TED talk #tellyourfriendsRein@Asamoh_Billy Ndengeyingoma, from MIT to Ange Kagame’s heart – Entertainment News https://www.sde.co.ke/article/2001307784/billy-ndengeyingoma-from-mit-to-ange-kagame-s-heart …85912:16 AM – Jan 22, 2019Twitter Ads info and privacy238 people are talking about this


The funniest part about me having to clarify that is… y’all will juxtapose pictures of two different people, but maintain the same wrong story. Not everyday “BREAKING NEWS”. Break the right news for a change.31612:28 AM – Jan 22, 2019Twitter Ads info and privacy44 people are talking about this
Ingabire Ange Kagame yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bikomeye byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukuboza 2018.
Nyuma y’umunsi umwe habaye iyo misango yahuje imiryango n’abandi bantu batandukanye batumiwe muri ubwo bukwe, Ange Kagame yavuze amagambo akomeye ashimangira urukundo rwe ku mukunzi we, ababyeyi be, abavandimwe n’abandi bose bamushyigikiye.
Yavuze ko Ndengeyingoma Bertrand ari urukundo rw’ubuzima bwe kandi arangamiye gukomeza ubuzima bari kumwe kugeza ubuziraherezo.
Inkuru y’ubukwe bwa Ange Kagame mu minsi ishize yavuzweho cyane, amafoto yabwo acicikana bikomeye ku mbuga nkoranyambaga. Byagaragaraga ko abantu banyotewe n’ibyo birori by’imbonekarimwe by’umukobwa wa mbere w’Umukuru w’Igihugu washyingiwe mu mateka y’u Rwanda.