
Anita Pendo ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane hano mu Rwanda ubwo yari umushyushyarugamba ndetse akanaba umunyamakuru ukomeye cyane kuri Radio y’igihugu , kuri ubu uyu mubyeyi w’abana babiri nyuma y’igihe yita ku muryango agarukanye Ingufu zikomeye .
Nkuko tubikesha Muyoboke Alex uri gutegura icyo gitaramo cy’umuziki udasakuza yadutangarije yuko kuri iyi nshuro ya Kabiri dj Spinny agiye kwongera gukorera igitaramo hano mu mujyi wa Kigali aho kizitabirwa naba dj barenga 10 aho hazaba harimo abo mu Rwanda ndetse n’abo muri Uganda muri abo hakaba hazagaragaramo Dj Anita Pendo wamneyakanye cyane mu myaka ibiri ishize , aka kakab ari akarusho kuko muri iyi minsi umukobwa wagaragara cyane ari Dj Ira uzaba ari umwe mu bazacuranga mu gitaramo cya Xmas Spinny Silent Disco
Yakomeje atubwira ko mu ba Dj icumi bazacurangira abakunzi aba Silent Disco imaze kwigarurira imitima ya benshi muri harimo abakunzwe cyane nka Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Phil Peter na Dj Dialo. Ndetse n’abazazana na Dj Spinny baturutse mu gihugu cya Uganda .
Igitaramo cya Xmas Spinny silent kizaba kw’itariki ya 25 Ukuboza 2018 kizabera ahitwa Pacha Club Kimironko ari naho icya mbere cyabereye. Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000Frw).