
Asinah erra ni umukobwa umaze kumenyakana cyane hano mu Rwanda aho akora Injyana ya Dancehall muri iyi minsi nubwo ahugiye ku mushinga wo kurangiza Alubumu ye ya Mbere ngo yatunguwe cyane n’abafana afite mu Gihugu cya Uganda .
Mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wa Kigalihit yabanje kumubaza uko yisanze mu gihgu cya Uganda mu gihe hari kuvugwa ibikorwa byizabasira abanyarwanda Amubwira ko ntakibazo kuko we yagiyeyo ari muri gahunda zisanzwe z’umuryango we n’abavandimwe ariko ubu ameze neza .
Amubajije niba koko amakuru yavuzwe mw’itangazamakuru ko yahakoreye igitaramo yamwereye ko byabayeho mu mpera z’icyumweru dusoje aho we n’inshuti ze bageiye gutembera mu kabyiniro bakimenya ko ariwe bamusaba ko yabaririmbiraho gato.
yakomeje amubwira ko rwose yaririmbye indirimbo zitarenga 2 akaba ari ibintu byamushimishije cyane akab aubu agiye gushyira ingufu mu gukora cyane no kwamamaza zimwe mu ndirimbo ze muri Kiriya gihugu.
Mu gusoza asinah yadutangarije ko muri iyi minsi araba ari mu Rwanda aho azava yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yakoranye indirimbo n’umuraperi Prezzo umwaka washize ariko amashusho yayao akaba yari atarajya hanze .
Tubamenyeshe ko Asinah ari umwe mu bakobwa bari guhatanira ibihembo bya Salax Award aho kugeza ubu ariwe uri guhabwa igihembo cyo mu cyiciro arimo cy’umuhanzikazi w’umugore witwaye neza mu mwaka wa 2018 aho kugeza ubu amaze gutorwa Inshuro zigera 2500 akaba nasaba abakuzni be gukomeza kumuhora aho bajya aho bandikira ubutumwa bugufi bakandimo umubare 7 bakohereza kuri 7333 .