
Ambwene Yessayah uzwi nka AY ni umuhanzi wo mu Gihugu cya Tanzaniya wakunzwe cyane mu myaka yashinze , kuri ubu umuryango w’uyu muraperi uri mu byishimo byinshi nyuma yahoo umugore we Umunyana Rehema yibarukiye imfura yabo y’umuhungu.
Ay abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ibi byishimo arimo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Yavuze ko umugore we Remy yibarutse umwana w’umuhungu kuwa 12 Kanama 2018 mu bitaro bya Medical City Healthcare biri mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu mwana bahise bamwita Aviel bisobanuye Imana ni data bongeraho Yessayah rya se.
Yagize ati “Imana ni nziza cyane ndayishimiye ku bw’umugisha yaduhaye n’umugore wanjye mwiza Remy, tariki ya 12 kanama 2018 mu bitaro bya Medical City Healcare-Texas twabyaye umwana w’umuhungu Aviel bisobanura ‘Imana ni data’.
Iyi mfura ya AY na Remy yavukanye kg 3,9 n’uburebure bwa cm 68. AY nawe yari ari mu Amerika aho umugore yabyariye.
AY yasabye Remy kuwa 10 Gashyantare 2018 mu muhango wabereye kuri Golden Tulip i Nyamata mu karere ka Bugesera. Kuwa 24 Gashyantare 2018 nibwo bakoze ubukwe nyir’izina muri Tanzaniya. Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka umunani bakundana.