B-Prince umusore w’umunyarwanda ukorera muzika mu gihugu cy’ubuhinde yashyize hanze indirimbo yise “Warakoze” Yumve hano

Umuhanzi nyarwanda B Prince ubarizwa mu gihugu cy’ubuhinde akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika dore ko ahamaze igihe kitari gito, kuri ubu uyu musore akaba yashyize hanze indirimbo ye nshya y’urukundo yise “Warakoze”.

B-Prince abarizwa mu gihugu cy’ubuhinde

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi “Warakoze” ikaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo yo gushimira mu rukumdo, ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo uyu muhanzi akaba yagize icyo adutangariza ndetse agira nicyo yisabira abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.Mukiganiro gito uyu muhanzi yagiranye na kigalihit.Rw yagize icyo yisabira abakunzi ba muzika nyarwanda aho yabasabye gukomeza gushyigikira abahanzi babo mu buryo bushoboka bwose,

“Njye ndagira icyo nisabira abakunzi bu muziki, nibakomeze badushyigikire, hari uburyo bwinshi umuntu yashyigikiramo abahanzi ariko njye icyo mbisabira nugukomeza gusaba indirimbo zacu ahantu hatandukanye cyane cyane kuri radiyo zitandukanye”

“sibyo gusa kuko no kuzireba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuzisangiza inshuti zabo nabyo nibyagaciro, ikindi sinabura kwisabira abafite aho bahuriye no kuzamura impano gukomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda cyane cyane bakita kumpano nshya”-  B-Prince mu kiganiro na Kigalihit.Rw

Tubibutse ko B-Prince ari umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’ubuhinde akaba ari naho akorera muzika aho abifatanya n’amasomo.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO “WARAKOZE”

418 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.