
Umuyobozi mukuru wa Label ifasha abahanzi ya The Mane Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama afatanyije n’itsinda ryitwa ‘Peace Center’ bateguye igitaramo kitwa International Peace Connect kizabera muri USA muri Leta ya Indianapolis.
Bad Rama umaze igihe ari kubarizwa muri icyo gihugu yabwiye yadutangarije ko yatangiye gukorana na bamwe mu bategura ibitaramo muri Amerika mu rwego rwo gushaka uko yahafungura ishami rya The Mane.
Ati “Naje mu bintu by’umuziki ari akazi kandi kazahoraho nkeneye ko The Mane igera hose nzashakisha n’impano hano uzagira amahirwe nzamusinyisha, nta mubare fatizo w’abahanzi navuga ubu dushaka kuko muri The Mane nta mipaka ufite impano twamushimye yasinya.”
Avuga ko afitanye imikoranire n’ikigo cya Peace Center ngo kizajya kibatera inkunga harimo no kubafasha guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda.
Igikorwa cyabo cya mbere nka The Mane ngo byitezwe ko kizaba umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu.
Peace Center ngo ni bamwe mu basanzwe bazamura impano z’abana bakabahuriza hamwe.
Igitaramo cyabo cya mbere kizaba taliki ya 10 Ugushyingo 2019, abahanzi Nyarwanda bazaharirimbira ni ‘Hoza Dance Troupe, Shizzo, Kamichi, The Monster, M twice na T wise’.
