Bafashwe basambana bakubitwa iz’akabwana kugeza umwe ahwereye(Amafoto)

Herizal bin Yunus w’imyaka 27 wo muri Indonesia, yituye hasi nyuma y’aho we na mugenzi we bafashwe basambana bagakukubitwa iz’akabwana.

Abo bombi bakubiswe n’abayobozi umunani bo mu gace bafatiwemo bashinjwa kwica itegeko rya Sharia, rihana umuntu wese ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashakanye.

Nk’uko dailymail ibitangaza, ibyo byabereye mu Ntara ya Aceh yiganjemo Abayisilamu benshi ari na yo ikurikiza amategeko ya Sharia 100%. Abayobozi bamukuye imbere y’umusigiti aho yakubitiwe, gusa nyuma abaganga bamusuzumye basanga ari muzima barongera baramugarura noneho bamukubita inshuro 14.

Urukiko rw’idini muri ako gace rwategetse ko uwo musore akubitwa inkoni 22. Ashinjwa kandi kwica itegeko ribuza umuntu uwo ari we wese kumarana igihe kinini n’abo badahuje igitsina atari uwo bashakanye.

Uyu kandi ngo ni umwe mu bantu basaga umunani bakubitiwe mu ruhame bashinjwa kwica ayo mategeko ya kiyisilamu.

Muri iyo ntara hakunze gukubitirwa abantu bazira ibyaha birimo gukina urusimbi, gusinda, abatinganyi ariko ngo biragoye kubona bakubita umuntu kugeza ubwo yitura hasi.

Mu 2014, iyo ntara yemeje bidasubirwaho itegeko rihanisha inkoni 100, umuntu wese ufatwa akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina.

Nyuma y’intambara yamaze hafi imyaka 30, haje gushyirwa umukono ku masezerano y’amahoro mu 2005, yaje guha Intara ya Aceh uburenganzira bwo gukoresha amategeko ya Sharia, ariko ikomeza kuba imwe mu zigize ikirwa cya Sumatra giherereye mu Majyaruguru ya Indonesia.

Kuva icyo gihe umuntu wese ufatiwe mu cyaha cy’ubutinganyi akubitwa inkoni 100, agafungwa ukwezi kose cyangwa agacibwa amagarama 1000 ya zahabu.

Inkoni z’umugongo zaramushegeshe bituma ashinyiriza

Herizal bin Yunus yituye hasi nyuma yo gukubitwa afatiwe mu busambanyi

Herizal bin Yunus ateruwe n’abantu bane nyuma yo kugwa hasi azize inkoni

Yakubitiwe mu ruhame azira gusambana kugeza yituye hasi

2,316 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.