
Abaturage bo mu gace kitwa Margate mu mujyi wa Kent mu
Bwongereza bibeshye ko hari inzu iri gushya muri aka gace kubera umwotsi
wayivagamo,ariko Polisi n’abaturage benshi bayigezeho babona umugabo
n’umugore bari bayirimo bari kwiterera akabariro nta n’ikibazo bifitiye.
Abaturage bari hanze nibo bahamagaye nimero 999 batabaza polisi ko habaye gushya ku muhanda batuyeho ariko bari bibeshye kuko nta nkongi y’umuriro yari ihari.
Ubwo abantu benshi bari bahuruye baje kureba icyabaye kuri iyi nzu,barebeye mu idirishya ry’iyi nzu babona umugore n’umugabo bari kwiterera akabariro.
Uwari aho hantu hari hakoraniye abantu benshi yagize ati “Nabanje kutizera amaso yanjye.Hari umwijima ndetse n’itara ryakaga nabi.
Bari bafite imbaraga.kubera ko ivi ryanjye ryakutse inshuro 3
zose,kureba uko bakoraga imibonano mpuzabitsina batumye numva uburibwe
mu ngasire y’ivi.”
Byarangiye polisi yigendeye kuko yasanze abaturage bibeshye bakayihuruza nta nkongi y’umuriro uhari.
859 total views, 2 views today