
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Nyakubahwa Perezida Repubulika yagarytse ku kibazo cy’amavuta ahindira uruhu rw’umuntu benshi baziho kwitwa mukorogo mu mvugo y’ubu kubera ukuntu ahindura abantu .
Nyuma yo kubona ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika yanyujije ku rukutwa rwe rwa Twitter asaba Minisiteri y’ubuzima ndetse na Polisi y’igihgu guhagurikira icyo kibazo kibangamiye benshi mu banyarwanda harimo n’abahanzi , abasomyi bacu badusabye ko twongera kubagezaho ibyamamare bya hano mu Rwanda byavuzweho kwitukuza cyane .
Iyo witegereje amafoto ya kera ya bamwe muri ibi byamamare ukanitegereza amafoto yabo muri iyi minsi, ijisho ryo ubwaryo rihita riguha ukuri kwa nyako kuko ubona ko bahindutse cyane ku mubiri wabo nubwo bo bahamya ko ari amavuta bisiga abaha gucya.