
Bamwe mu baperezida hirya no hino ku isi ntibigeze baha uburemere icyorezo cya Coronavirus nkuko byinshi mu bihugu byabigenje ahubwo bafashe iki cyorezo nk’indwara yoroheje.

Muri Brazil Perezida Jair Bolsonaro ari gusaba abantu gusubira mu mirimo yabo no kwifata nk’ibisanzwe aho yabajijwe impamvu iki cyorezo gisa nk’ikitamuteye impungenge aho yabasubije asa nkuwafashe iki cyorezo nk’indwara isanzwe aho yagize ati: “None uragira ngo?”.
Brazil iri mu bihugu 10 bya mbere ku isi bizahajwe na coronavirus aho abantu barenga 100,000 bamaze kuyandura naho abarenga 7,000 yarabishe.
Ejo ku cyumweru mu mujyi wa Brasilia mu gikorwa cyahuje abantu benshi bamagana amabwiriza ategeka abantu kudasohoka Bwana Bolsonaro yasabye abaturage gusubira mu mirimo, kuramukanya n’ibiganza ndetse no kwifotoza ibyo bita ‘selfie’ nta kibazo.
Ibi ariko benshi barabimugayira, bavuga ko afata iki cyorezo nk’ikintu cyoroheje aho ubwo yabajijwe n’abanyamakuru iby’imibare y’abari gupfa iri kwiyongera cyane yarasubije ati: “None urangira ngo? Urashaka ko nkora iki? Ntabwo nakora ibitangaza”.
Bwana Bolsonaro hambere yavuze ko iyi ndwara ari nk’ibicurane byoroheje ndetse ashinja itangazamakuru gukwiza amakuru atari yo ateza ubwoba mu bantu aho Bolsonaro yavuze ko abantu bafite amateka y’imyitozo ngororamubiri nkawe ntakintu bumva iyo iyi virus ibafashe ndetse avuga ko iyo bikabije bagira ibicurane byoroheje.
Mu Burundi mu birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo Perezida Petero Nkurunziza yumvikanye asa n’ubwira abaturage ko kubuza abantu kwegerana ari benshi ari ibyo hanze kandi atari byo.

Ku itariki 01/05/2020 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo byabereye i Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi, habonetse abantu bakoranye ari benshi cyane kandi begeranye.
Mu gutanga ibihembo ku bakozi batandukanye, Perezida Petero Nkurunziza yageneye igihembo abakozi bitwaye neza ndetse anahemba umwana we w’umuhererezi nk’urugero rwo gushishikariza abantu guhemba abakoze neza ku nzego zose aho amaze kumuhemba yifotozanyije nawe amufashe ku rutugu, agira ati: “We ntacyo ndagufataho kuko biriya bavuga sibyo. Biriya bavuga byo hanze sibyo, murabyitondera”.
Bisa n’aho yavugaga ibijyanye no kwirinda kwegerana no gukoranaho kw’abantu mu kwirinda icyorezo cyugarije isi aho yahise yongeraho ati: “None hano mwese ntimwegeranye? Hari ingorane mufite hano? Dukomere amashyi Imana yacu” ndetse hari abakomeje kugaragaza impungenge ku buryo ubutegetsi mu Burundi butafashe ingamba zikwiriye imbere mu gihugu zo kwirinda iki cyorezo, ibikorwa bihuriramo abantu benshi cyane birakomeje.
Mu Burundi hamaze kuboneka abantu 19 banduye coronavirus harimo bandwi (7) bayikize n’umwe yishe nkuko minisiteri y’ubuzima mu gihugu ibivuga.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu Perezida John Pombe Magufuli yumvikanye apfobya ubukana bw’icyorezo cya coronavirus ashingiye ku kwemera kwe.

Yari mu kiliziya iri i Dodoma aho yavuze impamvu leta itazafunga insengero aho yasabye kudatinya kujya gusenga kuko ngo mu nsengero ariho hari umuti nyawo wa coronavirus.
Icyo gihe muri Tanzania hari hamaze kuboneka abantu 12 bafite iyi ndwara.
Bwana Magufuli ubwo yari mu kiliziya akaba yaravuze ko coronavirus itakwicara mu mubiri wa Kristu aho yagize ati: “Aho niho hari Imana, niyo mpamvu nanjye kuza hano ntabitinye, corona uwo ni shitani ntabwo ashobora kwicara mu mubiri wa Yesu azaba yamaze gupfira aho kure”.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kudafata ingamba zo kwirinda byatumye muri Tanzania abanduye iki cyorezo biyongera vuba aho ku mibare iheruka gutangazwa kuwa kane w’icyumweru gishize, muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye iki cyorezo, 167 bayikize na 16 imaze kwica.