
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019 muri serena Hotel y’I Kampala habereye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Eddy Kenzo amaze akora muzika ahari hatumiwe abanyacyubahiro benshi harimo n’abahanzi benshi bakomeye muri Uganda nka Bebe Cool ndetse na mukeba we Bobi Wine badacana uwaka .
Uwo mugoroba wabaye umugoroba w’amateka mu muzika ya Uganda aho abo bagabo bombi bigaruriye imitima ya benshi muri aka karere baje gusanga bicaranye ku meza amawe ibintu abantu benshi batiyumvishaga kubera ko byaje no kurangira abo bagabo nyuma y’imyaka isaga Icumi bahoberanye cyane aho bari bicaranye na Peter Mayinga wo mu Bwami bwa Buganda .
Ubwo igitaramo cyari kigeze aharyoshye Eddy Kenzo yasabye abo bagabo bombi kujya kwicarana na Charles Mayinga wo mu bwami bwa Uganda akaba afatwa nka Minisitiri w’intebe maze nibwo baje gusuhuzanya bigaragaza ko bashaka gukuraho inzigo
Nubwo bombi batanze ikimenyetso cyo gukuraho inzigo hagati yabo, Bebe Cool, igitaramo kirangiye hari abanyamakuru yabwiye ko yasuhuzanyije na mukeba we Bobi Wine kubera bari imbere y’uwo muyobozi ndetse no kugira ngo igitaramo kitazamo ikibazo.
Aba bagabo bombi bamaze igihe kirekire batarebana neza ku buryo urwango bafitanye rushobora kuba rumaze imyaka irenga icumi.
Bombi babanje kunga ubumwe mbere yo kutamerana neza. Ubu ni abanzi no muri politiki! Byabaye ibindibindi ubwo Bobi Wine yiyamamariga kuba umudepite akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ari mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, mu gihe Bebe Cool akunzwe cyane na Perezida Museveni n’ishyaka rya NRM. Utahwema kumwita umuhungu we
Bobi Wine akunze kugaragara yambaye ingofero y’umutuku yahawe igisobanuro cyo kuranga abitandukanyije n’ubutegetsi muri Uganda mu gihe mukeba we Bebe Cool adasiba kwambara iy’ibara ry’umukara avuga ko iranga rubanda nyamwinshi bashyigikiye NRM ariko batuje.
411 total views, 1 views today