Bebe Cool yateraguwe amabuye n’amacupa y’inzoga n’abafana ba Bobi Wine yiyemeje guhangana nawe

Nyuma y’uko Bebe Cool asabwe kuva ku rubyiniro mu gitaramo cy’abahanzi babarizwa muri “Swangz Avenue all-stars” cyabereye Lugogo Cricket Oval ejo hashize. Yatangije intambara imuhanganishije na mugenzi we Bobi Wine hamwe n’abafana be bamuteraguye amacupa y’inzoga, ay’amazi ndetse n’amabuye.

Bebe Cool ukuriye Gagamel yaganiriye n’itangazamakuru avuga ku bibazo byavutse mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryakeye aho Polisi yitabajwe kugira ngo ave ku rubyiniro. Uyu mugabo wakoze indirimbo nka “Love you everyday” yavuze ko atangije intambara kuri Bobi Wine uri gutuma igihugu nta mutekano kigira bitewe n’ibinyoma bye agenda avuga ko yakubiswe akanakorerwa ihohoterwa nyamara ngo nta gikomere agaragaza.

Bebe Cool yavuze ko uruganda rwa muzika arumazemo imyaka icumi, ngo nta gishya kuri we. Avuga ko Chameleone ari ikigwari ndetse ngo afite umutima woroshye. Ati “Ubu ntangije intambara kuri Bobi Wine n’abafana be. Tuzaba tureba uzatsinda.”

Yahamije ko muri iki gitaramo hari abantu bagera kuri 200 bishyuwe ari nabo bamuteye amacupa ariko ngo n’ubwo ibyo byose byabaye ntibivuze ko abari mu gitaramo bose bamwanga. Ati “Ibi byose ni mwe mwabitangije kuki munyanga?  Kuki koko mutanshyigikira. Ku rubyiniro ni ho nkura icyo kurya. Mu cyumweru gishize natanze miliyoni 60 z’amashilingi ku bana bafite ikibazo cy’umutima bajya kuvurizwa muri USA, ayo mafaranga nayakuye ku rubyiniro.”

Yongeyeho ko ubwe yiboneye imbonankubone Bobi Wine ngo nta gikomere afite kandi ngo n’abandi baramubonye. Yavuze ko Bobi Wine atagiye muri USA kwivuza ahubwo ngo yagiyeyo kugira ngo akaduvarayo yateje gacogore mu gihugu. Guteragurwa amacupa, Bebe Cool yabifashe nko kugira ngo Bobi Wine yibagize abantu umubano wa Perezida Museveni nawe.

Bebe Cool performing at Swangz All Star Concert at Cricket Oval

Polisi yitabajwe muri iki gitaramo

Yavuze ko yagumye ku rubyiniro akomeza guterwa amabuye n’amacupa agira ngo yerekane ko akomeye. Ngo ni ikibazo cyoroshye kuri we azakikemurira. Chimpreports yanditse ko Bebe Cool yarimo aririmba mu gitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Jamaica Tarrus Riley. Ngo Bebe Coo yateraguwe amacupa n’amabuye n’abafana ba Bobi Wine batamwishimiye.

Bebe Cool performing at Swangz All Star Concert at Cricket Oval

Bebe Cool yakomeje guhatiriza

Ngo Bebe Cool yabanje kwicara mu myanya y’icyubahiro ari kumwe n’umuhungu we w’imfura Allan Hendricks ndetse n’umugore we Zuena Kirema. Ni we muhanzi wagombaga kuririmba asoza igitaramo, yageze ku rubyiniro yakirizwa amacupa y’inzoga, amacupa y’amazi aterwa n’amabuye asabwa kuva ku rubyiniro.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abateguye iki gitaramo babonye bikomeye bafunga indanguraramajwi yakoreshaga, bakuraho umuriro bazimya n’ibyuma. Bebe Cool ngo yanze kuva ku rubyiniro abashinzwe umutekano bamusangaho akomeza guhatiriza bigera n’aho akuramo umupira yari yambaye.

AMAFOTO Y’UKO IGITARAMO CYAGENZE

Swangz All Star Concert at Cricket Oval

Vinka at the Swangz All Star Conce

Vinka ubarizwa muri Swangz avenue

Tarrus Riley performing at Swangz All Star Concert at Cricket Oval

A Pass at the Swangz All Star Concert

A Pass

Maurice Kirya at the Swangz All Star Concert

Maurice Kirya

Mowzey Radio tribute at Swangz All Star Concert

Radio yunamiwe muri iki gitaramo

The Myth performing at Swangz All Star Concert                     Myth nawe yaririmbye

Maddox

Juliana Kanyomozi at Swangz All Star Concert at Cricket Oval

Juliana kanyomozi

Tarrus Riley performing at Swangz All Star Concert at Cricket Oval

Umu’Jamaica’ Tarrus Riley

Micheal Ross performing at Swangz All Star Concert at Cricket Oval

Michel Ross

Dean Frasser on stage

342 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.