
Umuhanzi Ben Benito uzwi ku mazina y’ababyeyi nka katashira Benny ni umuhanzi w’umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokasi ya Congo nubwo mu buzima bwe yakunze kuba ari mu Rwanda aho yigiye amashuri ye nubwo yaje kwerekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Finland aho akorera muziki ye .
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na KIGALIHIT yadutangarije ko nyuma yo kugera muri icyo gihugu yakomeje amasomo ye ndetse anatangira gukora muzika ye kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo “Melissa” yatuye abakobwa b’ikimero cyiza .
Ben Benito yakomeje atubwira ko mbere y’uko akora indirimbo Melissa mu minsi ishize yari yashyize hanze izindi ndirimbo 2 arizo I Can Feel It na Baby Njoo , ubu arishimira aho muziki ye imaze kugera akaba afite na gahunda yo gukomeza kuwuteza imbere asaba abakunzi ba muziki nyarwanda cyane cyane abanyarwanda ko bakomeza kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo akomeze azamure ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rwa muzika

Tumubajije icyamuteye kwita kuriya iyo ndirimbo Yagize ati “Njyakuyita Melissa byatewe n’ibihe narindimo by’urukundo mpita ntekereza akazina keza k’umukobwa haza Melissa, abitwa gutyo bose baba ari beza, nibo nagatuye n’abandi beza bose.”
Iyi ndirimbo ‘Melissa’ yakorewe muri SOS Records yumvikanamo Igiswahili, Ikinyarwanda n’amagambo amwe y’Icyongereza, . avuga ko mu minsi mike irimbere n’amashusho yayo azaba agiye hanze.