Bidasubirwaho umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi united yamaze gusinya muri Rayon sport

Umutoza GUY BUKASA warumaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi united ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01/07/2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Guy Bukasa wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United.

Umutoza Bukasa nyuma yo gusinya  amasezerano  y’umwaka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaje gusoza ibiganiro yagiranaga n’uyu mutoza, asinyira kuzayibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.

Uyu mutoza usanzwe ahembwa amafaranga 1500$ buri kwezi, ikipe ya Rayon Sports yemeye kuzajya imuha 4,000$, akazizanira n’umutoza wari usanzwe umwungirije mu ikipe ya Gasogi United.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyateguwe na Gasogi United, uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko atarasinya, gusa amakuru yizewe yageraga kuri Kigalihit.rw  ni uko uyu mutoza yagiye muri iki kiganiro yamaze gusinya amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ku munsi w’ejo yari yanasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier waje nk’umusimbura wa Kimenyi yves werekeje muri KIYOVU SPORT.

KWIZERA OLIVIER usanzwe ari umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi

Kwizera Olivier nawe wavuzweho byinshi nyuma yaho umuyobozi wa Gasogi united bwana Kakooza Nkuriza Charles(KNC), yakomeje gutsimbarara ko akiri umukinnyi wa Gasogi united ariko bikarangira  yigiriye muri Rayon sport. 

 527 total views,  1 views today

Facebook Comments
Share Button

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *