
Abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 mu byiciro icyenda batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2019, bayobowe na Yvan Buravan uri mu byiciro byinshi kurusha abandi, kuko ari mu cyiciro cy’umuhanzi mushya, icy’uririmba injyana ya R&B n’icy’umuhanzi w’umugabo wahize abandi.
Ni umuhango witabiriwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abahatanye, abafasha abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye na muzika mu Rwanda
Abategura Salax Awards babanje gutoranya abahanzi 10 muri buri byiciro uko ari icyenda, bashyiraho amatora yo kuri interineti, kuri telefone, amajwi amwe atangwa n’abanyamakuru b’imyidagaduro andi atangwa n’akanama nkempurampaka k’irushanwa. Aya matora yabaye hagati ya tariki 04 na tariki 09 Gashyantare 2019.
Gutangaza aba bahanzi byari biteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko byatangiye bitinze ho amasaha abiri.
Bruce Melody, King James, Marina na Alyn Sano barimo guhatana mu byiciro bibiri.

Mu cyiciro cy’abaririmba ku muco harimo Clarisse Karasira, Jules Sentore, Sophia Nzayisenga, Deo Munyakazi na Mani Martin.

Icyiciro cy’abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana harimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana na Gentil Bigizi.

Mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka harimo Sintex, Buravan, Alyn Sano, Marina na Andy Bumuntu.

Mu cyiciro cy’itsinda ryitwaye neza hagiyemo Just Family, The Same, Trezor, Active, na Yemba Voice.

Umuhanzi uririmba Afro Beat harimo MC Tino, Danny Vumbi, Davis D, Uncle Austin na Mico The Best.


Icyiciro cy’umuhanzi uririmba R&B harimo Bruce Melody, Yverry, Buravan, King James na Social Mula

Umuhanzi wahize abandi muri Hip Hop harimo Bull Dogg, Ama G The Black, Riderman, Jay C na Khalfan.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori harimo Asinah Erra, Young Grace, Marina, Queen Cha na Alyn Sano.

Mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza harimo Bruce Melody, Israel Mbonyi, King James, Buravan na Riderman.
Aba bahanzi bahise banahabwa amafaranga ibihumbi 100 kuri buri wese.
Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibihembo uzaba kuwa 29 Werurwe 2019.
Umuhanzi uzatsinda muri buri cyiciro azahabwa amafaranga miliyoni imwe mu gihe indirimbo y’umwaka izahembwa miliyoni imwe n’igice akazagabanwa n’umuhanzi ndetse n’abayikoze haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Iri rushanwa ryatangiranye ibibazo kuko hari abahanzi bagiriwe icyizere cyo kujya mu bahatana ariko bo bakikuramo. Abo ni abahuriye muri label ya Kina Music bavuze ko hari ibibazo bafitanye n’abategura irushanwa, Urban Boys, Christopher, Oda Paccy, Charly na Nina, DJ Pius.
Ishyirahamwe ry’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi nabo basohoye itangazo ryamagana Salax Awards bavuga ritesha agaciro akazi bakora.
Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa muri 2009 ariko byageze muri 2014 birahagarara. Byongeye gusubukurwa muri 2016 ariko na bwo abahanzi benshi bikuramo birasubikwa.
Muri uyu mwaka nibwo Ikirezi Group yateguraga iki gikorwa yahaye inshingano kampani ya AHUPA Digital Services mu gihe cy’imyaka itanu.