
Urukiko rwa Gulu muri Uganda muri iki gitondo rwanzuye ko depite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine hamwe na bagenzi be 10 kuri 32 bareganwa barekurwa by’agateganyo ngo bakurikiranwe badafunze. Ni amahirwe kandi ahawe Bobi Wine kugira ngo yivuze kuko agaragaza intege nke. Abo ku ruhande rwe bavuga ko yakorewe iyicarubozo. Perezida Museveni ibi yabyise ‘Fake News’.
Abanya-Uganda bashyigikiye Bobi Wine bari bategereje cyane iyi nkuru, ko uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe na bagenzi be barimo Casiano Wadri wiyamamarizaga akanatorerwa kuba umudepite mu gace ka Arua barekurwa.
Uyu munsi arekuwe wahuriranye n’isabukuru y’imyaka irindwi uyu mugabo Bobi Wine amaze ashakanye n’umugore we Barbie Kyagulanyi Itungo, wari iruhande rwe mu rukiko rwa Gulu.
Robert Kyagulanyi kugira ngo arekurwe yatanze abamwishingira babiri aribo Gen Mugisha Muntu na Hon depite Barnabas Tikansimire nk’uko bivugwa na NTV.
12 barekuwe by’agateganyo batanze (cash) buri umwe ingwate ya miliyoni eshanu z’amashilingi na miliyoni 10 kuri buri mwishingizi.
Bategetswe kandi ko yariki 30 z’uku kwezi bazagaruka kwitaba uru rukiko.
Casiano Wadri ariko we yategetswe n’Urukiko kudakandagiza ikirenge cye mu gace ka Arua mu gihe cy’amezi atatu.
Kyagulanyi, yavanyweho icyaha cyo gutunga intwaro binyuranye n’amategeko, ubu we na bagenzi be bararegwa guhungabanya umutekano no gusagarira umukuru w’igihugu ndetse n’ubugambanyi.
FDC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ryahise ritangaza ko rigiye guhita rujyana Hon Robert Kyagulanyi na Hon Francis Zaake kuvurizwa muri London Royal Hospital mu bwongereza. Nubwo babaza gusaba uruhushya Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda ngo yemerere aba badepite kujya kwivuza, bakavuzwa kandi na Leta kuko ari intumwa za rubanda