Bobi Wine na Kizza Besigye bagiye gushyira hamwe

Umuhanzi akaba n’umudepite, Rober Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine yasinye amasezerano yo kwishyira hamwe na Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Mu itangazo aba bagabo bombi bashyize ahagaragara ejo hashize ku ya 8 Gicurasi 2019, bavuze ko bahuriye mu nama ku wa Kabiri w’iki cyumweru, bakanzura ko bahuza ingufu zabo za politiki bakarwanya Museveni n’ishyaka rye riri ku butegetsi NRM.

Bati” Twasanze dufite ubutumwa bumwe bwo kubohora Uganda igitugu n’ubutsikamirwe. Twemeranyije ko nubwo turi mu mitwe itandukanye, tugomba gukorana nk’abafatanyabikorwa.”

Bivuze ko umutwe People Power wa Bobi Wine na People’s Government wa Dr Besigye izakomeza gukora ibikorwa byayo bisanzwe ariko ikagira n’ibindi izahuriraho.

Mu kwezi gushize, ibitaramo bya Bobi Wine, uhagarariye agace ka Kyadondo East mu Nteko Ishinga Amategeko byarahagaritswe, abambari be bahangana na polisi.

Ku ya 29 Mata yafungiwe muri gereza ya Luzira ashinjwa gusuzugura inzego za Leta no gukoresha inama zitemewe ariko nyuma aza kurekurwa abonye atanze amafaranga yo kumwishingira .

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *