
Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi ndetse na Uwihanganye Fuadi bombi bakoreraga RadioTv10 mu kiganiro cy’imikino basezeye kuri iki gitangazamakuru bakoreraga.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse amakuru avuga ko Benjamin Gicumbi ndetse na Fuadi baba basezeye RadioTV10. “Nta nduru ivugira ibusa ku musozi“. Twashatse kumenya niba aya makuru ari ukuri maze tubasha kubaza ba nyiri ubwite ariko bombi babihakana bivuye inyuma, Gusa amakuru Kigalihit.rw ikesha inshuti za hafi cyane z’aba bagabo bombi, batubwiye ko aba banyamakuru bakunzwe cyane bamaze gusezera iki gitangazamakuru ko ariko bashobora gukora iminsi ya nyuma iri mu masezerano bagahita bagenda.
Berekeje hehe?
Abakunzi (b’ikiganiro cyabo) b’aba bagabo bari kwibaza aho bagiye kwerekeza mu gihe bavuye kuri iki gitangazamakuru kimwe mu bikomeye cyane mu Rwanda cyane cyane mu gisata cya siporo. Mu makuru avugwa ariko atarabonerwa gihamya; avuga ko baba bagiye kujya ku iradiyo nshya igiye gutangizwa n’abagabo bakomeye bazwi mu Rwanda harimo Mukasa n’abandi… Iyi radiyo kandi bivugwa ko yaba ariyo n’uwahoze ari umuyobozi wa RadioTv10 Jado Castar agiye gukoraho.
Mu gihe Fuadi na Gicumbi basoza iminsi yo gukora, uvugwa mu majwi cyane wo kubasimbura ni Mahoro Nasri uzwi kuri Radio Flash n’undi utaramenyekana.
Nubwo bikiri ibanga rikomeye ariko mu makuru dukesha bamwe mu nshuti z’aba banyamakuru (batifuje ko amazina yabo ajya hanze) bavuga ko Jean Luc Imfurayacu na Mucyo Antha nabo bashobora guhita bakurikiraho bombi bakerekeza kuri iyo radio nshya.



