
Mu gihe habura amasaha makeya ngo irushanwa ry’Ubutwari ritangire kuri uyu wa gatandatu; ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yikuye muri iri rushanwa kubera impamvu zo kutumvikana na Ferwafa ku itegeko ryo gukinisha abakinnyi batarabona ibyangombwa.
Mu mategeko agena iri rushanwa ry’igikombe cy’Intwari; harimo itegeko rimwe rivuga k’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kurikina ko ari 3 gusa ndetse kandi rigakinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.
Ibi rero nibyo Rayon Sports yateye iya mbere isaba Ferwafa ko iri tegeko ryahinduka hagakoreshwa abakinnyi bose ikipe ishaka n’abari mu igeragezwa mu ikipe kuko hari amarushanwa menshi amakipe aba ari gukina cyane cyane shampiyona ko uyu waba ariwo mwanya wo kubagerageza harimo kandi no kugira ngo abakinnyi bataruhira cyane muri iri rushanwa bakababura muri shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports rero ikaba yahise itangaza ko yasezeye itazakina iri rushanwa. Ferwafa mu gufata umwanzuro yahise isimbuza uyu mwanya wari urimo Rayon Sports iwushyiramo Kiyovu Sports nkuko itangazo rya Ferwafa ribyemeza.


