
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8 Nzeli 2018 yafashe umwanzuro uteganywa n’ingingo ya 89 mu mategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda ihagarika ikipe ya Nyagatare Fc mu mwaka wa shampiyona wa 2018/2019 inahagarika umuyobozi wayo.
Hagendewe kuri iyi ngingo igira iti:
1) Ikipe yose yahanishijwe gutsindwa mpaga inshuro eshatu muri shampiyona kubera ko itageze ku kibuga, mu gihe kimwe cy’amarushanwa ya siporo ihita ihanishwa gutsindwa mpaga ku buryo bwa rusange ku yindi mikino y’iyo shampiyona ikanahita yoherezwa mu cyiciro cyo hasi ugerereranije n’icyiciro yarimo cyangwa se igahanishwa guhagarikwa umwaka w’amarushanwa ukurikira iyo nta kindi cyiciro kiri hasi.
2) Amanota yose y’imikino iyo kipe yakinnye agomba kugirwa imfabusa mu gihe imikino ibanza cyangwa no kwishyura igikinwa. iyo bigenze ukundi nta gihinduka ku manota.
3) Ikipe yahanishijwe gutsindwa mpaga ku buryo bwa rusange ihita ijya ku rutonde rw’amakipe agomba gusubizwa inyuma.
4) Perezida w’ikipe yahanishijwe gutsindwa mpaga mu gihe cy’ubuyobozi bwe ntashobora, uhereye ku itariki ibyo bigaragariyeho ko ikipe itsinzwe mpaga no mu gihe cy’imyaka itanu
5), kuba mu bagize inama y’ubuyobozi bw’iyindi kipe iri muri FERWAFA cyangwa urwego rwa FERWAFA cyangwa rw’amahuriro yayo.
Uyu mwanzuro ukaba ushyizwe mu bikorwa ubwo iyi nama yari irimo kuba ndetse Perezida w’iyi kipe ahita asohorwa muri iyi nama.Ikipe ya Nyagatare Fc ntago yemerewe kwitabira shampiona ya 2018/2019 y’ikiciro cya 2.
Ikipe ya Nyagatare Fc ntizakina shampiyona ya 2018/2019
Photo:internet