
Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu minsi ishize yatumiwe mu bitaramo bibiri byagombaga kubera i Burundi, icyakora magingo aya mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo kibe Bruce Melody byamaze kwemezwa ko atakigiye i Burundi ndetse yamaze gusimbuzwa Kidum.
Bruce Melody yatumiwe gutaramira abashingantahe mu bitaramo bibiri. Hari icyo kuri noheli kizabera i Bujumbura tariki 25 Ukuboza 2018 n’ikindi kizabera i Gitega ku wa 28 Ukuboza 2018. Icyakora ubwoba bwatangiye gutaha abateguye ibi bitaramo kabone n’ubwo imirimo yo kwitegura ibi bitaramo ikomeje.
Umwe mu batumiye Bruce Melody waganiriye na bimwe yavuze ko ko Bruce Melody yakagombye kugera i Bujumbura ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 saa tatu za mu gitondo cyane ko ari yo matike y’indege bari bakatishije.
Gusa kugeza n’ubu uyu muhanzi ngo ntaragerayo. Tumubajije niba bari kuvugana yadutangarije ko bavuganye ndetse ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza aribwo yari kumenya amakuru yose niba Bruce Melody ari bugeyo ariko byaje kurangira ntacyo bemeranyije.
Amakuru ava imbere mu bujyanama bwa Bruce Melody avuga ko uyu muhanzi yaretse kujya i Bujumbura kubera kutizera umutekano we cyane ko hari amakuru yavugaga ko naramuka akandagiye i Burundi azicwa, usibye aya makuru ariko nanone bivugwa ko hari ubutumwa bunyuranye yagiye yakira buganisha kukuba yagirirwa nabi mu gihe yajya i Burundi.
Mu rwego rwo kwanga gushyira ubuzima bwe mu kaga Bruce Melody yanzuye kutajyayo nkuko yabidutangarije kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 yabitangarije umunyamakuru ngo igikurikiyeho ni ukuganira n’abateguye iki gitaramo ngo barebe uko basubizwa ibyo bari batanze kuri uyu muhanzi ariko kujyayo byo byari byamaze kwanga burundu.