
Kenny Sol wahoze mu itsinda rya Yemba Voice ni we muhanzi wa mbere wasinyishijwe n’inzu ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yitwa Igitangaza Music.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 nibwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangije inzu ifasha abahanzi yise Igitangaza Music mu rwego rwo gufasha abahanzi bashya bafite impano.
Bruce Melodie yavuze ko Igitangaza Music ibarizwamo abahanzi batandukanye bamaze gusinyana amasezerano ariko ntiyigeze avuga amazina yabo.
Kuri uyu wa Gatatu umuhanzi wa mbere Bruce Melodie yatangaje ko bagiye gukorana ni uwitwa Kenny Sol umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo akaba yaranahoze mu itsinda rya Yemba Voice yanabagamo na Bill Ruzima na Mozzey.
Iri tsinda ryasenyutse mu mwaka nyuma y’imyaka itatu ryari rimaze mu muziki ndetse ryari ritangiye gukundwa cyane cyane bitewe n’indirimbo bise “Turakundana”.
Kenny Sol yahise anashyira hanze indirimbo yitwa You & I ari na yo ya mbere akoze nk’umuhanzi wa Igitangaza Music, ikaba yarakozwe na The Major [Joachim] usanzwe ari umucuranzi muri Symphony Band.
