
Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe kw’izina Rya Bruce Melodi e yanyomoje amakuru yakomeje kuvugwa ko ariwe waba warasabye abahanzi bakomeye bo muri Afurika aribo Koffi Olomide na Harmonize ahubwo aribo bamwegereye bakabimusaba
Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz muri iki gitondo yatangarije umunyamakuru ko ibintu byagiye bivugwa ko Icyamama Koffi yaba yarabuze ubwo bagombaga gukorana indirimbo ataribyo ahubwo ko we wenyine yamusabye ko bakorana kandi indirimbo ikaba yaramaze kurangira hakaba hasigaye kuyishyira hanze mu minsi ya vuba cyane .
Bruce Melodie kandi yahamijeko uretse umuhanzi Koffi , na Harmonize ubwe nawe yamwisabiye ko bakorana indirimbo nayo ubu yarangiye gukorwa.
Umuhanzi Harmonize amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ze atambutsa amashusho ari kumwe na Bruce Melodie barimo gukora ku ndirimbo yabo ishobora kuzasohoka mu mwaka utaha wa 2022.
Bruce Melodie kandi yasezeranyije abakunzi b’umuziki nyarwanda ko tariki 25 Ukuboza ku munsi wa noheri azasohora indirimbo nshya kandi anongeraho ko abakunzi ba muzika nyarwanda bakwiye kwitega umwaka wa 2022 kubera ibikorwa byinshi birimo by’abahanzi batandukanye.
Abajijwe niba ibivugwa ko Diamond Platnumz yaba yaramunaniye akemera gukorana na The Ben , bigatuma Bruce Melodie ahindukirira Harmonize Uyu muhanzi yabihakanye yivuye inyuma.
Ati’ Njyewe sindagera muri Wasafi , sinigeze nshaka Diamond Platnumz nubwo ntacyo bitwaye kandi ikiza nuko gukorana n’uyu cyangwa uriya byose ari ibyubaka umuziki nyarwanda ”