
Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melody n’umujyanama we Kabanda Jean de Dieu batangije televiziyo bise “Isibo TV” cyangwa “I TV” mu mpine igaragara kuri Startimes.
N’ubwo hatazwi imigabane ya buri muntu muri aba bombi, ITV ni televiziyo y’imyidagaduro igamije guteza imbere umuziki nyarwanda.
Iyi televiziyo yatangiye yerekana imiziki ndetse mu minsi mike hari n’ibiganiro biri butangire gutambukaho nk’uko amakuru agera ku Isimbi abivuga.
Kugeza ubu sheni y’iyi televiziyo ni 121 iri kugaragara kuri StarTimes gusa, n’ubwo mu minsi ya vuba izashyirwa no ku zindi decoderi zitandukanye mu rwego rwo gufasha no korohereza Abanyarwanda bose kuyikurikira kandi bitabagoye.
Umwe mu bayobozi b’iyi televiziyo yatangaje ko kuba Bruce Melody afitemo imigabane bitavuze ko ari we gusa uzajya acurangwaho, yahamagariye abahanzi bose kubagana bagafatanya kumenyekanisha ibihangano by’Abanyarwanda.
Uretse guteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro, “I TV” izatuma umuziki w’abahanzi nyarwanda umenyekana cyane ku rwego ruruta urwo uriho ubu.