
Mu gihe hasigaye igera minsi kuri ine ngo habe igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro ihuriro nyarwanda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bitunguranye umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yongewe mu byamamare bizifatanya n’abandi bahanzi gususurutsa abakunzi ba muziki .
Ubuyobozi bw’iri huriro muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere bwatangaje ko bwongeye umuhanzi Bruce Melodie mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo kumurikirira abanyarwanda iryo huriro ku mugaragaro aho kizitabirwa n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda nka Tom Close uzakiyobora, Riderman, Fireman, PFLA, Yverry, Ruti Joel, Peace Jolis, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Uncle Austin.
Tubibutse ko icyo gitramo kizaba kuri uyu wa gatanu Tariki 06 Ukuboza mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahi Kwinjira bizaba amafaranga ibihumbi bitatu ku banyeshuri, ibihimbi bitanu mu myanya isanzwe ku bantu bakuru n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro. Amatike yatangiye gucuruzwa ku rubuga rwa interineti rwa www.ticket.rw.